Muhanga-Nyarusange/FPR: Twese turifuza kugendana na Paul Kagame, uwamwitesha ni utagira ubwenge- Jacqueline Kayitare
Inkotanyi za Nyarusange zarase ibigwi bya Paul Kagame mu gikorwa cyo ku mwamamaza nk’umukandida w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Umuyobozi (Chairperson) w’Umuryango ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare aganira n’Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, Abaturage b’Umurenge wa Nyarusange n’abandi bitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, yasabye buri wese kuzirikana ko taliki ya 15 Nyakanga ari ukuyiharira kwitorera Paul Kagame bashyira “Igikumwe ku Gipfunsi” ari nako batora FPR-INKOTANYI mu guhamya ko igira Abadepite benshi mu nteko ishinga Amategeko nk’amaboko yo gushyigikira Paul Kagame bazaba bamaze kwitorera.
Ashingiye ku ngero z’ibifatika z’ibyo Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bamaze gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu, Jacqueline Kayitare( Chairperson) yagize ati“ Twese turifuza kugendana na Paul Kagame muri manda itaha! Dufite ibyo tumukesha muri manda zishize, afite ibyo yadusezeranije muri manda itaha, uwabyitesha ni utagira ubwenge”. Uko yavugaga, niko imbaga yose yavugiraga hejuru igira iti“ Niwe, Niwe, ntawundi”.
Yakomeje abaza Abakuze bahabwa inkunga y’ingoboka niba badashaka gukomezanya na Paul Kagame, bose icyarimwe bati“ Turashaka gukomezanya nawe ibihe byose”. Abajije abahawe Girinka niba badashaka ko n’abo zitarageraho bazibona, basubiriza rimwe bavuga ko bashaka ko Inka igera kuri buri wese, ko kandi nta wundi wabagabiye atari Paul Kagame, bityo ko kumwitura ari tariki 15 Nyakanga, bashyira “Igikumwe ku gipfunsi“, bagakomezanya nk’Abanyarwanda mu cyerekezo kibereye buri wese.
Ageze ku bakiri bato bagiye gutora bwambere, yabasabye kwegera Abakuru batoye Paul Kagame muri manda zitambutse bakababwira ku byiza byo kumutora. Yababwiye kandi ati“ Abato namwe mugiye gutora bwa mbere, ni muze tujyanemo tujye gutora inshuti y’Urubyiruko”.
Abagore n’Abakobwa( ba Mutima w’Urugo), babajijwe niba bahari, biteguye kwitorera Paul Kagame, bahise bazamurira rimwe icyivugo cyabo bagira bati“ Ndi mutima w’Urugo, Ndi Nyampinga, Ndi Umugore Ubereye u Rwanda, Si nzatesha Agaciro Uwakansubije”. Aha, bahamyaga ukwemera no kwizera bafite muri Paul Kagame we wabahaye agaciro, bakagira ijambo, akabakura mu gikari bakajya ahabona, none uyu munsi bakaba ari Abagore n’Abakobwa bashoboye kandi bubashywe mu nzego zose.
Jacqueline Kayitare, yagize ati“ Muri icyo gitondo abagore tuzajye gukura ubwatsi, ko yaduhaye ijambo, ko yadushyize ahagaragara ubwenge bwacu bukamenyekana! Abagore tuzatore Paul Kagame”. Yakomeje asaba abagabo nabo kuzitorera Paul Kagame we wabahereye agaciro Abagore, akabaha abafasha babakwiriye. Bose mu mvugo imwe, bati“ Twiteguye gutora Paul Kagame“.
Yakomeje abwira Abakecuru n’Abasaza ko bo bazi byinshi kandi bafite igereranya ry’ibyo bazi neza ry’aho u Rwanda rwavuye n’aho ruri uyu munsi. Yababwiye ko gutora Paul Kagame ari ukumwitura iyo neza no gusigira Abato u Rwanda rwiza, mu biganza bya Paul Kagame. Yagize kandi ati“ Kumutora ni ukwikunda, twarangije kumubona nk’impano u Rwanda rwahawe”. Bose bahise bavugira icyarimwe bati“ Paul Kagame, Urasobanutse kandi Urashoboye, nti tuzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere”.
Muri uku kwamamaza Paul Kagame nk’Umukandida rukumbi w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, hanamamajwe Abakandida Depite b’Umuryango FPR-INKOTANYI, aho abari kumwe n’Inkotanyi za Muhanga i Nyarusange bahagarariye abandi ari; Musonera Germain, Kampororo Jeanne d’Arc na Karinijabo Barthélemy. Bose bahawe umwanya biyereka imbaga yari yitabiriye uku kwamamaza, bavuga imigabo n’imigambi y’uko bazafasha Paul Kagame bageze mu nteko ishinga Amategeko. Basabye Ijwi rya buri wese ku gushyira “Igikumwe ku Gipfunsi” ari nako bahamya ukwemera kwabo bitorera FPR-INKOTANYI.
Munyaneza Théogène