Karongi-Twumba: Bakeje FPR-INKOTANYI na Paul Kagame kubwo guhesha agaciro icyayi, gutora ni 100%

Abatari bacye mu baturage b’Umurenge wa Twumba, by’umwihariko abahinzi b’icyayi bavuga ko bahawe agaciro kandi batewe ishema n’iterambere bazaniwe na FPR-INKOTANYI na Paul Kagame ku bw’imiyoborere myiza. Bavuga ko kubera FPR-INKOTANYI na Paul Kagame, Icyayi cya Gisovu kigeze kuba icyambere ku isi mu buryohe bigatungura abatari bacye ndetse bigagatuma aha hantu hamenyekana ku ruhando mpuzamahanga. Bahamya ko ibyo nta wundi babikesha uretse intore Izurusa intambwe, Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

Benshi mu baturage b’Umurenge wa Twumba, by’umwihariko Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bavuga ko biteguye gutora 100% Paul Kagame na FPR-INKOTANYI nk’inyiturano ku bw’ibyiza bagejeje ku banyarwanda mu myaka 30 ishize.

Uwimana Marie Rose, umwe mu biteje imbere abikesheje ubuhinzi bw’icyayi yagize Ati’ ubu dufite umutekano utajegajega dukesha FPR-INKOTANYI. Niteje imbere kubera ko mpinga icyayi nka gurirwa ku giciro cyiza bigatuma umuryango wanjye ubaho neza”. Akomeza avuga ko nta wundi yaha ijwi rye uretse Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bo akesha kuba uwo ariwe uyu munsi.

Nsabimana Vincent, avuga ko kuva FPR-INKOTANYI yafata ubutegetsi bacitse ku  gatadowa kuko bahawe amashanyarazi bituma bakora imishinga itandukanye biteza imbere. Kuri we, ahamya ko iterambere bagezeho ntawundi babikesha uretse Paul Kagame, ko bityo nta n’undi akwiye guha ijwi rye uretse Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

Mu Karere ka Karongi, Igikorwa cyo kwamamaza abahatanira intebe y’Umukuru w’Igihugu ndetse no kujya mu nteko ishinga Amategeko kizasorezwa ejo mu Mirenge ya Rugabano na Rubengera.

Amatora, azatangira tariki ya 14 ku banyarwanda baba hanze y’Igihugu, bucyeye bwaho Tariki ya 15 amatora abe ku banyarwanda baba imbere mu gihugu. Tariki ya 16, hateganijwe amatora ku byiciro byihariye. Hatangajwe kandi ikiruhuko cy’iminsi ibiri, kuva Tariki 15 na 16 Nyakanga kubera aya matora.

Mu busanzwe, amatora by’umwihariko ku guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba adasanzwe, ariko kuri iyi nshuro bwo arushijeho kuba adasanzwe kuko yahurijwe hamwe n’amatora y’Abadepite. Ibi bikaba bitari bisanzwe mu matora hano mu Rwanda.

Ngoboka Sylvain / intyoza

Umwanditsi

Learn More →