Muhanga-ACEJ-Karama: Tuzatora Paul Kagame kuko ntarobanura ku butoni nkuko byari bimeze cya gihe- Jacqueline Kayitare
Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI n’Abaturage b’Umurenge wa Muhanga, abaturutse hirya no hino mu karere ka Muhanga bahuriye ku kibuga cy’ishuri rya ACEJ-Karama mu kwamamaza Paul Kagame nk’Umukandida umwe rukumbi w’Umuryango FPR-INKOTANYI. Bibukijwe amateka mabi yaranze uburezi harimo; Ihezwa n’ihohoterwa mu burezi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko uyu munsi uburezi bukaba ari ubwa bose kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame na FPR-INKOTANYI. Basabwe kwibuka iyo neza bagiriwe, bakaba batekanye, nta vangura, nta hezwa bityo tariki 15 Nyakanga bakitura uwabagiriye neza bashyira “Igikumwe ku Gipfunsi”.
Jacqueline Kayitare umuyobozi (Chairperson) w’Umuryango FPR-INKOTANYI mu karere ka Muhanga, ni umwe mu bahuye n’ivangura n’ihohoterwa ryari mu burezi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko yibuka ibyo yahuriye nabyo kuri iki kigo cya ACEJ-KARAMA ariko agashima ko kubera Paul Kagame na FPR-INKOTANYI, Ivangura, Ihezwa n’Ihohoterwa mu burezi byabaye Amateka, umwana wese ariga.
Yabwiye imbaga y’abaje mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame ati“ Muzi impamvu tugomba gutora Paul Kagame, tugatora FPR?, aha hantu mureba, aha ng’aha! Nanjye nahabaye ndi umwana. Aha ng’aha umuntu wahazaga birumvikana ko yabaga afite ubushobozi bwo kuhaza, ariko hazaga uwimwe amashuri! Udafite uburenganzira mu gihugi cye n’ubwo waba ufite ubwenge bungana gute, udashobora guhabwa ishuri n’Igihugu cyawe”.
Akomeza ati“ Aha ng’aha twahabaye kubera ko nta handi twari dufite twemerewe, kandi ababujijwe ubwo burenganzira bari benshi, hagashakwa ubushobozi bwo kwinjira aha ng’aha bwihariye. Ariko abato uyu munsi muriga weee!! Ubu Uburezi ni kuri twese, ahubwo iyo mwanze kujyana abana mu ishuri tubasanga mu ngo kubacyaha. Abana bose bemerewe kwiga!”.
Agira kandi ati“ Twize aha ng’aha duhangayitse cyane ndetse n’Ubuyobozi bwariho icyo gihe bukadusanga aha, bukaduhohotera turi hano, bukahatuburiza Amahoro. Muzi inkoni twakubitiwe muri iki kibuga? Abakuru muri hano murabizi!, baduhohoteraga mureba ariko uyu munsi umwana wese w’Umunyarwanda ariga, ntawe ureba uko asa, ntawe ureba aho aturuka, ntawe ureba ubushobozi bw’Umuryango, Umwana wese ariga kubera Paul Kagame na FPR-INKOTANYI “.
Jacqueline Kayitare, yakomeje abwira buri wese ati“ Icyo nicyo kizatuma Urubyiruko dutora Paul Kagame, ni cyo kizatuma Ababyeyi…, mugomba gutora Paul Kagame kuko ntarobanura ku butoni nkuko byari bimeze cya gihe. Muzatore Paul Kagame, yaciye ivangura mu Gihugu cyacu, yatanze amahirwe kuri buri Munyarwanda, buri muntu wese hatitawe ku kintu icyo aricyo cyose, upfa kuba uri Umunyarwanda n’Abanyamahanga bateteye mu Gihugu cyacu. Paul Kagame tugomba Kumutora, iyo ngeze aha ng’aha mpita mbona Agaciro k’Umukuru w’Igihugu cyacu, mpita mbona Agaciro ka Paul Kagame. Kagame wacu ni Umugisha Imana yaduhaye”.
Muri uyu murenge wa Muhanga, ho mu karere ka Muhanga ubwo bamamazaga Paul Kagame nk’Umukandida rukumbi w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, hanamamajwe Abakandida Depite b’Umuryango FPR-INKOTANYI baje bahagarariye abandi. Abiyeretse Inkotanyi za Muhanga n’Abaturage ni; Musonera Germain, Kampororo Jeanne d’Arc na Karinijabo Barthélemy, aho bahawe umwanya bakiyereka imbaga yari yitabiriye uku kwamamaza. Basabye buri wese kwitegura gushyira “Igikumwe ku Gipfunsi”, bagahamya ukwemera kwabo bitorera FPR-INKOTANYI.
Munyaneza Théogène