Kamonyi-Nyamiyaga: Igiti babujijwe gutema cyishe umwe mubagitemaga

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, uwitwa Niyotwagira Jacques w’imyaka 38 y’amavuko bahimba “Gaca” utuye mu Mudugudu wa Nkoto, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga yahawe ikiraka cyo kujya gutema igiti cyari mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi kiramugwira arimo kugitema arapfa. Amakuru agera ku intyoza avuga ko iki giti uwagitemesheje yari yarabujijwe kugitema ariko abirengaho yitwikira amasaha y’urukerera ashaka abagitema, umwe muri babiri ahasiga ubuzima.

Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ubwo uyu bahimba “Gaca” yarimo atema iki giti, mu kugwa kwacyo cyafashe urutugu gitwarana n’ijosi yikubita hasi, aho yakuwe ajyanwa kwa muganga akirimo umwuka ariko bikarangira apfuye.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu muturage, twayahawe na bamwe mu baturage ariko kandi anemezwa na Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, wagize ati“ cyamugwiriye agiye kugitema ariko inzego zirimo zirabikurikirana”.

Amakuru yandi yahawe umunyamakuru ni uko abatemaga iki giti bari babiri, bazanywe n’umugabo bita Ugirumurengera mu rukerera mu ma saa kumi ashaka ko gitemwa rwihishwa kuko yari yarabujijwe kugitema.

Uyu nyakwigendera, amakuru twahawe ni uko Ubuyobozi, RIB hamwe n’abo mu muryango bicaye bakaganira bagafata icyemezo ko agomba gushyingurwa kuko basanze nta mpamvu imujyana kwa muganga kuko icyo yazize kizwi. Umurambo wahise ujyanwa mu rugo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →