Muhanga: Ntidutora umuntu dutora gahunda ze-Musenyeri Simaragide
Musenyeri Mbonyintege Simaragide uri mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko abatora badakwiye gutora umuntu ahubwo bakwiye gutora gahunda ze kandi ukareba niba koko iyo gahunda cyangwa se imigabo n’imigambi y’ibyo avuga azabishobora.
Musenyeri Simaragide, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ati“ Twebwe iyo tugiye gutora ntabwo uba urimo kwiterera hejuru kuko nta ambition( icyerekezo) ufite. Iyo ufite ni imwe gusa! Gushaka, gufatanya n’abandi baturage gushyiraho Umuyobozi, ugahitamo gahunda ye kandi ukareba niba azanayishobora warangiza ukamutora, ibindi bigakurikiza amategeko”.
Mu nama n’impanuro aha abatora, ababwira ko mu gihe barimo gutora bakwiye kumenya ko baba barimo kwishyiriraho ubuyobozi, ko kandi mu gushyiraho ubuyobozi bakwiye no kubwumvira. Ati“ Mujye mushyiraho ubutegetsi kandi mubwumvire”.
Mu karere ka Muhanga kuri uyu munsi w’itora, hari Site z’itora 70 hakaba ibyumba 431 by’itora, aho abagejeje igihe cy’itora buri wese agana ibiro by’itora by’aho yibarurije. Abatora, baba abato bagejeje igihe cy’itora (cyane abatoye bwa mbere), baba abakuze, hari abizinduye iyarubika ku buryo hari abageze ahatorerwa murukerera. Amatora yatangiye ku i saa moya.
intyoza