Kamonyi-Ngamba: Ibendera ry’Igihugu rikomeje kuburirwa irengero

Ibyumweru birarenga bibiri ibendera ry’Igihugu ryari rizamuye ku biro by’Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba ho muri Kamonyi nta muntu uzi irengero ryaryo.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ni uko kugeza ubu, yaba abayobozi, yaba abaturage nta n’umwe uramenya irengero ry’Ibendera ry’Igihugu. Yemwe na bamwe mu bakekwa, baba abafashwe bakaza kurekurwa, baba n’abatararekurwa nta we uramenya cyangwa se ngo atange amakuru mpamo y’uko ryabuze.

Gusa na none, bamwe mu baturage babwiye umunyamakuru ko kubera ibikorwa byari biriho byo kwamamaza abakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abakandida Depite hitegurwa amatora, gushyira imbaraga mu gushaka iri bendera ngo byagenjeje make.

Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko iri bendera kugeza magingo aya ritaraboneka. Avuga ko abakekwa bashyikirijwe inzego bireba zikaba zirimo kubikurikirana.

Bamwe mu baturage, bavuga kandi ko ibura ry’iri bendera rishobora kuba ryaterwa n’ibibazo abaturage bamwe bashobora kugirana n’umuyobozi, bityo uwabikoze cyangwa se ababikoze bakaryiba mu buryo bwo gushaka gushyirishamo uwo bafitanye ikibazo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →