Ruhango/Amatora: Kubona Meya atonda umurongo mu baturage ayobora byabanejeje

Bamwe mu baturage bisanze ku murongo umwe na Meya Valens Habarurema uyobora Ruhango, bishimiye kumubona atondana nabo umurongo w’amatora kuri Site ya Nyamagana. Bavuga ko bidasanzwe kugera ahatangirwa serivise ugasanga umuyobozi atondanye umurongo n’abaturage ayobora, agategereza ko abo asanze bamuri imbere babanza kwakirwa. Byashimishije benshi, bavuga ko babibonamo ukwisanisha nabo, guca bugufi, kuzirikana agaciro kabo ndetse no kubereka Urukundo abakunda.

Iyamuduhaye Amina, yasohotse mu biro byitora ibyishimo ari byose. Avuga ko kimwe mu byamushimishije ari ukobona umuyobozi nka Meya atonze umurongo ari inyuma ye. Ati“ Ikintu kinshimishije cya mbere na mbere ni uko ntoye kandi nkaba mbonye umuyobozi wacu ataje ngo ahite ajya imbere, yisanishije n’abaturage”.

Nguwo Meya inyuma…! hagati y’abamama babiri.

Akomeza ati“ Nabonaga ari ibintu byiza!, araje ahita ajya ku murongo ntabwo ahise ajya imbere. Ibyo byatweretse ko adufitiye urukundo kandi nyine ko nawe ari umuturage, atari gusa umuyobozi ahubwo ari umuturage nkatwe”.

Rusatsi Salomon, umusaza w’imyaka 78 y’amavuko ashima uburyo umuyobozi nka Meya aza agatonda umurongo hamwe n’abaturage, akajya inyuma y’abo asanze agategereza abari imbere ye ko babanza kwinjira, akicwa n’izuba ataje ngo ahite yinjira ace ku baturage nk’umuyobozi.

Henshi mu hatorerwa twageze, nta rungu kuko hari abasusurutsa abaje gutora. Nk’aha ni Mubyimana ahari itorero ry’ababyinnyi.

Uyu Rusatsi, ashima imyitwarire y’abayobozi b’ubu kuko abona ko itandukanye cyane n’abategetsi bacyera kuko bo ngo bakoraga uko bashatse, batubaha abo bayobora. Avuga kandi ko mu gutora, hambere nta mahitamo y’umuturage, ko ahubwo yahatirwaga gutora ndetse hakaba n’abakubitwa cyangwa se bakanafungwa mu gihe batoraga ku ngoma y’ubutegetsi bwa Habyarimana, aho batoraga bahatirwa gutora icyatsi kibisi, wafatwa utoye ikijuju ugahura n’akaga.

Meya Valens Habarurema, avuga ko nk’Umuyobozi aha agaciro ubwisanzure, ko kandi nta jwi riruta irindi, ko ndetse Umuyobozi ataruta abo ayobora. Ati“ Abayobozi tuzi neza yuko Ijwi ringana n’irindi. Iyo ndi ku murongo ngiye gutora, ntabwo naca ku bandi kubera yuko Amajwi arangana kandi n’Umuntu angana n’undi“.

Aha, Meya Valens yari agezweho, yerekana indangamuntu nk’icyangombwa gisabwa utora, kimwemerera kwinjira.

Akomeza ati” Nabo bahagaze…, haba ku kazuba, haba uwo murongo bahagazeho, icyabavuna cyangwa icyababangamira nicyo nanjye cyambangamira. Rero, iyo myumvire niho igeze mu Gihugu cyacu. Ntabwo Umuyobozi aba aruta abo ayobora ahubwo aba abareberera akabatega amatwi, akabagereza ibyo bashaka aho bigomba kugera, ariko ndi umuntu kimwe n’abandi bose nyobora”.

Akarere ka Ruhango muri aya matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, hateguwe Site zitorerwaho 66, hategurwa ibyumba by’itora 547. Henshi ku ma site yatoreweho, abaturage bazindutse iyarubika baratora ku buryo hari n’aho ku I saa munani bari basoje gutora ahubwo hari abagarutse kureba uko babarura amajwi.

Meya asoje gutora, bamushyiraho wino ku rwara nk’ikimenyetso cy’usoje gutora.
Hamwe kuri Site z’itora hari hateguwe neza. Aha ni i Nyamagana bikiri mu gitondo
Aha ni Mubyimana ku muhanda munini wa Kaburimbo( abahanyura nta gushidikanya). Aba babyeyi kuva aho bari ugera ahatorerwa harimo intera itari munsi y’ikirometero. Twabasanze aha ku muhanda mu masaha y’igitondo, twahanyuze mu ma saa kumi bagihari.
Ntabwo bitaye ku zuba cg se umuyaga n’ivumbi, bari bafite ishyaka ryo kwerekana ko amatora iwabo yubahwa nk’ibindi birori byose.
Nta nzara n’inyota kuko Amata barayafite.

Gutora, warazaga ukajya ku murongo. Uvanyeho abafite intege nke nk’abasaza n’abakecuru, Abarwaye ndetse n’Abafite ubumuga nibo bahitaga mbere y’abandi.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →