Joe Biden wahataniraga kongera kuyobora Amerika yavuye ku izima aharira Harris Kamala

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe asabwa kureka kongera kwiyamamaza ahatanira intebe y’Umukuru w’Igihugu, yashyize ava ku izima avuga ko kubireka biri mu nyungu z’Igihugu cye ndetse n’iz’ishyaka rye. Yasabye abari bamushyigikiye, baba abo mu ishyaka rye ry’aba Démocrates ndetse n’abandi Banyamerika ko  bashyigikira Madame Harris Kamala. Aya matora, ateganijwe mu Gushyingo kwa 2024, ari nayo yari manda ye ya kabiri.

Perezida Joe Biden, yashyize ibaruwa ahabona ku gicamunsi cy’iki cyumweru, avuga ko byari iby’agaciro kuba Umukuru w’Igihugu cya Amerika. Avuga ko nubwo we yashakaga kongera kwiyamamaza, kubihagarika biri mu nyungu z’Ishyaka rye ndetse n’inyungu z’Igihugu. Yashimangiye ko guhagarika uko kwiyamamaza biza gutuma yita cyane ku kuzuza inshingano ze mu gihe Manda ye itararangira.

Nyuma yo kugaragaza ko ahagaritse ibikorwa bye byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika, yasabye abarwanashyaka be b’aba Démocrates ndetse n’Abandi Bayamerika gushyira hamwe bagashyigikira Harris Kamala kuko ariwe abona ukwiye guhatana na Donald Trump.

Joe Biden, ahagaritse gukomeza guhatanira kuyobora Amerika mu gihe habura gusa amezi ane ngo bajye mu matora. Ibi kandi bigiye kugira ingaruka mu guhindura igihe cyari giteganijwe cyo kwiyamamariza kuyobora iki Gihugu cy’Igihangange ku Isi.

Kwemera kureka kwiyamamariza kuyobora Amerika, bije nyuma y’ibyumweru bitari bike abo mu ishyaka rye ry’aba Démocrates bamusaba kumanika amaboko, akemera guharira abandi ku bw’uko babonaga ubuzima bwe butameze neza, nta mbaraga afite zo guhatana.

Harris Kamala ugiye kuba ariwe ujya mu mwanya wo guhatanira kuba Perezida wa Amerika, yari asanzwe ari icyegera cyangwa se yungirije Perezida Joe Biden ku kuyobora Amerika. Gutangira gusaba Joe Biden kuyamanika akareka kongera kwiyamamaza byatangiye nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu gushize yakoranye ikiganiro na Donald Trump kikagenda nabi cyane, aho Trump yamurushije kwigaragaza.

Muri icyo kiganiro bagiranye, abatari bake banenze cyane uko Biden yakoresheje amagambo atanoze kandi bamunenga ko yari afite ijwi rigaragaza imbaraga nkeya cyane, ibyo abo mu ishyaka rye bavuga ko byaturutse cyane ku ntege nke z’iza bukuru.

Mu gihe Perezida Joe Biden yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Abademokarate ndetse n’abandi Banyamerika bashyigikira Harris Kamala, ntawe uzi neza niba abandi bo mu ishyaka rye bazamushyigikira nk’Umukandida rukumbi udafite undi bahanganye mu ishyaka.

Photo/BBC

intyoza

Umwanditsi

Learn More →