Uganda: Perezida Museveni yasabye urubyiruko kudahirahira rujya kwigaragambya

Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda yabwiye urubyiruko rushaka kujya mu mihanda rwigaragambya rwamagana ruswa yamunze bamwe mu bategetsi ko ibyo kwigaragambya babireka kuko ari ugukina n’umuriro.

Bamwe mu rubyiruko mu Gihugu cya Uganda by’umwihariko mu mujyi wa Kampala no mu nkengero, bateguje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024 bajya mu mihanda bamagana Ruswa yamunze bamwe mu bategetsi b’iki gihugu.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uru rubyiruko rwavuze hamwe mu ho imyigaragambyo yabo izerekeza, harimo ku ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024 ubwo yari kuri televiziyo y’Igihugu yabwiye uru rubyiruko rushaka kwigaragambya ko rurimo gushaka gukina n’Umuriro, arusaba kwirinda abarushuka.

Yabwiye uru rubyiruko ko Igihugu gihugiye mu gushaka ubukire, naho bo bakaba barimo bahabwa ibiryo biciriritse n’ababashuka. Yabibukije ko hirya no hino ku isi abandi barimo kurwana n’ubuzima, abandi bataka inzara none bo ngo barashaka kurangaza abakora ngo barashaka imyigaragambyo? Ati“ Murakina n’Umuriro”.

Perezida Museveni, yabwiye uru rubyiruko ko Leta ya Uganda itazemera kurangazwa n’uru rubyiruko, ko ndetse batazemererwa ibyo kujya mu mihanda. Yabateguje ko abashaka gukurura imvururu bashyigikiwe n’amahanga bitazabahira.

Mu gihe Polisi ya Uganda yatangaje ko ititeguye kwemerera uru rubyiruko kwigaragambya, umwe muri uru rubyiruko witwa Louez Aloikin Opolose yabwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ko badakeneye uruhushya rutanzwe na Polisi ngo babone kujya mu mihanda kwigaragambya kuko ngo imyigaragambyo yabo ari iy’amahoro kandi ngo ibyo bakaba babyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Hari abahuza iyi myigaragambyo itegurwa n’urubyiruko rwa Uganda n’imyigaragambyo imaze igihe ikorwa n’Urubyiruko rwo mu Gihugu cya Kenya bihana imbibi, aho muri iki Gihugu cya Kenya urubyiruko rwahawe izina rya GEN-Z, rwagiye mu mihanda rwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, rukangiza ibitari bike birimo no gutwika inteko ishinga Amategeko, rurasahura, ruhangana na Polisi rusaba ko Ruto arekura ubutegetsi.

Photo/internet

intyoza

Umwanditsi

Learn More →