Kamonyi-Runda: Ibara mubasaba Serivise zo kuboneza urubyaro, baratabaza

Abagana Poste de Santé ya Gihara, ahatangirwa Serivise zo kuboneza urubyaro zakabaye zitangirwa mu kigo nderabuzima cya Gihara ariko kuko ari icy’Abihaye Imana Gatolika( Ababikira) bakaba batabyemera, baratabaza ku bw’ibyo bavuga bahurira yo nabyo, haba Serivise bahabwa ndetse n’ibiciro basabwa. Baba ababyeyi( Gore), baba Abagabo babo, bavuga ko babuze uwo batura akababaro n’akarengane muri izo serivise bajya kwaka.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu babyeyi bagiye gusaba Serivise zo kuboneza urubyaro muri iyi Poste de Santé, bavuga ko aha hantu batazi uhashinzwe ku buryo ugize ikibazo yabona uwo asanga akamutakira. Bavuga kandi ko basa n’abatereranywe bagashyirwa mu menyo y’abishakira ubukire n’amaramuko kuko ibiciro ari ukumvikana.

Umwe muri aba babyeyi waganiriye n’intyoza.com yavuze ko ibyo yahahuriye nabyo yabiburiye ubusobanuro, akanabura uwo abaza. Avuga ko mu busanzwe yari azi ko zimwe muri izi Serivise zitangirwa ubuntu, ko n’aho bazishyura ari amafaranga make. Gusa ngo yatunguwe n’ibiciro byashyizweho ndetse rimwe na rimwe bikajyana n’uko bakubona.

Uyu mubyeyi yagize ati“ Njyewe ubundi nari nzi ko ari ubuntu! Ariko mbere twajyaga dutanga amafaranga magana atatu, uyu munsi ho byarahindutse!. Twahageze tuhasanga umuntu uhakora amasuku ari nawe usanga kenshi yishyuza ariko akabikora n’uguha Serivise bari kumwe”.

Akomeza agira ati“ Uhageze, atangira akubwira ibiciro biriho, ko umuntu ufata ibinini by’amezi abiri yishyura magana atanu, iby’amezi atatu ni Igihumbi, Agashinge k’amezi atatu ni Igihumbi, Agapira ko mu kaboko k’imyaka itatu ni ibihumbi bibiri, ak’imyaka itanu ni ibihumbi bitatu, gukuzamo ari ibihumbi bitanu”.

Avuga ko muri ibi byose, igitangaje ari ukuntu mu biciro usaba Serivise abwirwa hazamo kumvikana ku buryo ushobora kwishyura make undi akishyura menshi cyangwa se uwaje adafite ayuzuye bakamuha nomero ya terefone aza kuyoherezaho.

Bamwe mu bagabo umunyamakuru yasanze iruhande rw’iyi Poste de Santé bubaka ibiro by’Akagari ka Gihara, bavuga ko bagowe. Ko hari ubwo umugore agenda yitwaje amafaranga azi neza ko Serivise agiye gusaba biravamo, nyuma agahamagara umugabo amusaba kumwoherereza amafaranga kuko ibiciro abwiwe bidahwanye n’ingano y’amafaranga yitwaje.

Mu mafaranga yakwa uje gusaba imwe muri izi serivise zo kuboneza urubyaro, bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko nta hantu bakwandika, nta n’ikigaragaza ko wishyuye uhabwa, ko ahubwo baguha Serivise ukishyura ugasohoka.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kamonyi ari nacyo gifite Inshingano zo gutanga umukozi uha aba baturage Serivise, yabwiye Umunyamakuru ko mu busanzwe bahohereza Umukozi ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu ariko muri iyi minsi ngo nta Serivise ziri gutangirwa kuko uwahakoreraga yagiye, bakaba bategereje undi.

Abwiwe ko uyu munsi( ku wa kabiri) hari abahaherewe izo Serivise, ko ndetse iyo minsi avuga ko hadatangirwa Serivise ahubwo aribwo abaturage bari kuzihabwa ndetse binubira uko bakirwa n’ibiciro bacibwa, yavuze ko uwaba ari kubikora ari umugizi wa nabi.

Aba babyeyi, basaba ko Ubuyobozi bukwiye kujya bugaragara cyangwa se bwita ku kugenzura ahatangirwa Serivise nk’izi zihabwa abaturage bakamenya imikorere y’aho n’uko umuturage ahabwa Serivise. Basaba kandi ko ibiciro bya Serivise bikwiye kuba bimwe kandi bizwi atari ukumvikana bitewe n’uko bakubona.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →