Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe muri Guverinoma

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, none ku wa 25 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yirukanye mu mirimo Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda. Itangazo rivuga ko yirukanwe kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Iri tangazo ryasohotse muri iki gitondo, rigira riti“ Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, None ku wa 25 Nyakanga 2024, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.

Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, nta gihe kinini yari amaze kuri uyu mwanya kuko tariki ya 12 Kamena uyu mwaka aribwo Perezida wa Repubulika yari yamushinze iyi Minisiteri. Iyi ni Minisiteri ya 4 yari ayoboye.

Mbere yo kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yabaye Minisiteri w’Uburezi, aba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yabaye kandi Minisitiri w’Ibidukikije.

Muri 2013, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yohereje Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya guhagararira u Rwanda (Ambasaderi) mu gihugu cy’u Burusiya, aho yamaze imya itandatu kuko yagarutse mu Rwanda mu 2019 agizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →