Urugamba rwo gukumira no kurandura icuruzwa ry’abantu(Human Trafficking) rureba buri wese-Olivier Ngizwenimana

Umuyobozi w’Umuryango Delight Rwanda utegamiye kuri Leta, bwana Olivier Ngizwenimana asaba buri wese kurwana nk’uwirwanirira hagamijwe guca burundu icuruzwa ry’abantu. Ahamya ko buri wese iki kibazo akigize icye icuruzwa ry’Abantu( Human Trafficking) ryacika burundu. Avuga ku mayeri amwe n’amwe abakora ubu bucuruzi bakoresha.

Ubuyobozi bwa Delight Rwanda bufatanije n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-Pax Press, kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 bicaranye n’itsinda ry’Abanyamakuru bakorana na Pax Press ariko abibanda cyane ku nkuru z’Ubutabera, baganira ku buryo hashyirwa imbaraga mu kurandura burundu icuruzwa ry’Abantu( Human Trafficking).

Olivier Ngizwenimana, Umuyobozi wa Delight yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iri curuzwa ry’Abantu(Human Trafficking) ahanini rikorwa bitewe n’inyungu abarikora bafite muri ubu bucuruzi bukorwa rwihishwa no mu mayeri menshi.

Avuga ko abacuruzwa, bakurwa mu gace kabo cyangwa se mu Gihugu bakajyanwa ahandi hantu, bizezwa ibitangaza nyamara hagamijwe kubakoresha imirimo ivunanye kandi badahemberwa, kubakoresha ubusambanyi n’ibindi bikorwa bibi.

Agira ati“ Nk’abo bakura mu Rwanda usanga babizeza ibitangaza. Akenshi bajyanwa mu bihugu by’Abalabu nko muri Oman n’ahandi, ariko icyo baba babashakaho cyane ni ukubakoresha, kubabyaza umusaruro mu buryo butandukanye harimo no kubakoresha imibonano mpuzabitsina badashaka ariko bavuye mu Rwanda babizeza ibintu by’ibitangaza, imirimo, amashuri n’ibindi”.

Avuga ko bigoye kuvumbura no kubona zimwe mu nzira zishobora ku kwereka ko ibikorwa runaka birimo gukorwa biganisha ku icuruzwa ry’Abantu(Human Trafficking) kuko ababikora usanga bafite inzira nyinshi babikoramo n’amayeri menshi.

Gusa na none hari ibyo avuga ushobora guheraho ubona cyangwa se ukeka ko umuntu runaka arimo arambagirizwa kujya “gucuruzwa”. Agira ati“ Icyambere hari igihe baza bagahura n’umuntu ufite inyota bakamubwira ko bamuboneye akazi, bamuboneye ishuri ku buryo bihura n’inyota cyangwa ukwifuza kwawe ntubashe guhita ubimenya”.

Akomeza ati“ Kimwe mu bimenyetso bishobora ku kwereka yuko uri ku isoko ry’umuntu ugiye gucuruzwa, icyambere ni; ukukwizeza ibitangaza ngo bakuboneye akazi ahantu!. Icyambere wowe ntuzi ngo ni hehe, ubikubwiye ntuzi ngo we afite akazi cyangwa atagafite, nta makuru afatika y’ikigo ugiye gukoramo, mbese nta kuri uzi. Ikindi abenshi cyane abakiri bato( urubyiruko) rushukishwa amashuri n’ibindi bijyanye n’irari cyangwa ibyo bakennye, ugasanga batwawe gutyo bazi ko bagiye gukira no kubaho neza nyamara bagiye gucuruzwa”.

Avuga kandi ko muri aya mayeri akoreshwa abantu bakwiye kwitonda no kugira amakenga kuko hari n’ubwo uwo bashuka bamubwira ko bazamushakira ibyangombwa by’ikindi Gihugu akaba aribyo agenderaho, bakanamuhindurira amazina n’ibindi.

Mu rwego rwo gukumira no guca burundu icuruzwa ry’Abantu(Human Trafficking), Olivier Ngizwenimana asaba buri wese kumva ko iki ari ikibazo gihangayikishije, ko utabikorewe, ejo yabikorerwa cyangwa bigakorerwa uwe.

Asaba kandi ugize icyo akeka, ubonye amakuru akwiye kwihutira gusobanuza no gutanga ayo amakuru mu gihe hari bimwe mu bigaragaza ko hari abari mu nzira nk’izo zo gushaka gucuruza abantu hifashishijwe amwe mu mayeri yavuzwe, byaba ibyo byo kubabeshya akazi keza, Amashuri n’ibindi.

Asaba inzego zitandukanye kugira amakenga no gushyira imbaraga mu rwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu ku buryo abantu bagenda haba ku mipaka, ku bibuga by’Indege bajya bagenzura bakareba niba ugiye yujuje ibyangombwa, ikimujyanye ndetse n’aho agiye byaba na ngombwa akabazwa amakuru y’aho agiye, ibiharanga kugira ngo anagize ikibazo byorohe kuba yashakishwa.

Abanyamakuru basabwe gushyira imbaraga mu kubwira rubanda iby’iri curuzwa ry’abantu( Human Trafficking), bakarigiraho amakuru ahagije. Basabwe kandi guharanira ko ricika.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, ruherutse gutangaza ko ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu( Human Trafficking) no mu Rwanda gihari. RIB, mu myaka itanu ishize, 2019 kugeza 2024 ivuga ko habonetse abantu 297 bashowe muri ubu bucuruzi.

Dr Murangira B. Thierry ari kuri RTV yasabye buri wese kugira amakenga. Avuga ko Amayeri n’uburiganya bikoreshwa bigamije kubyaza ucuruzwa inyungu, aho ujyanywe ashyirwa mu nzu z’Ubusambanyi hakishyurwa uwamuguze ariko n’uwamugurishije yaramaze kubona aye. Hari kandi abacuruzwa bakajyanwa bagakurwamo zimwe mu ngingo z’Umubiri zigacuruzwa( urugero ni nk’Impyiko), hari abakoreshwa Ubucakara, Abashorwa mu busabirizi n’ibindi bibi ku bw’inyungu z’uwitwa ko yamuguze.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →