Kamonyi-Rukoma: Urupfu rw’Umugabo waguye mukirombe rwabanjirijwe n’urw’abana babiri baguye mu cyobo

Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cy’aho bita ku Muganda giherereye mu Mudugudu wa Nyarurama, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024 ahagana ku i saa kumi n’imwe cyagwiriye Shamukiga Fidèle w’imyaka 42 y’amavuko ahita apfa. Mbere y’aho, abana babiri bari baguye mu cyobo cy’ahigeze gucukurwa amabuye y’agaciro, bakurwamo bapfuye.

Kuri Shamukiga Fidèle wagwiriwe n’ikirombe gicukirwamo amabuye y’agaciro, amakuru agera ku intyoza.com avuga ko iki kirombe kitagira nyiracyo ucyanditseho ngo abe ariwe wabazwa ibigikorerwamo. Isoko yacu y’amakuru, ihamya ko cyakorerwagamo n’abazwi ku izina ry’Abahebyi( abacukura bitemewe).

Amakuru dufitiye gihamya kandi yemeza ko ubwo iki kirombo cyaridukaga, abari kumwe na Shamukiga bihutiye kurwana no kumukuramo ariko bamugeraho yamaze gupfa, aho bahise bashaka uko bageza Umurambo ku bitaro bya Remera Rukoma

Mbere y’iyi mpanuka y’ikirombe yahitanye ubuzima bwa Shamukiga, mu masaha ya mugitondo hamenyekanye indi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Tunza, Akagari ka Buguri ho muri uyu Murenge wa Rukoma, aho yahitanye ubuzima bw’Abana babiri.

Aba bana uko ari babiri, baguye mu cyobo cy’ahigeze gucukurwamo amabuye y’agaciro  cyari kirimo amazi bagiye mo kwidumbaguza. Mu kubashakisha ngo babakuremo, hifashishijwe Moteri ikogota amazi yari muri iki cyobo babona kubona aba bana bamaze gupfa.

Nyuma yo gukuramo imirambo y’aba bana, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma buri kumwe n’inzego z’Umutekano zitandukanye; Polisi, RIB,DASSO na RF( Reserve Force) bakoranye inama n’Abaturage, barabihanganisha ariko kandi banabaha ubutumwa busaba cyane Ababyeyi n’Abarera abana kumenya kubakurikirana, kumenya cyane ibyo barimo cyane cyane mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko.

Babasabye kurinda abana kujya gukinira mu mihanda, kubabuza kujya kwidumbaguza mu bidendezi n’ahandi babonye amazi menshi, cyane mu mibande no mu byobo akenshi usanga bitarasibwe ahacukuwe amabuye y’agaciro.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yemereye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru yose ari ukuri, yaba ay’urupfu rwa Shamukiga Fidèle wagwiriwe n’ikirombe, yaba kandi ay’urupfu rw’aba bana babiri baguye mu cyobo bagiye kwidumbaguzamo. Avuga ko inzego bireba zikimara kumenya iby’izi mpanuka zahise zitabara ndetse bakaganira n’Abaturage.

Gusa na none, baba abaturage, baba bamwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, bavuga ko nyirabayazana w’impfu zikunda kuba mu birombe ari ikigo cy’Igihugu gifite Ubucukuzi mu nshingano kuko ahenshi mu hakunze kubera izi mpanuka ari ahacukurwa mu buryo bw’Ubuhebyi.

Bashinja iki kigo cya RMB kudatanga ibyangombwa ahantu rimwe na rimwe unasanga harigeze kuba hafite abahakorera nyuma impushya zarangira cyangwa se uwakakoreraga ahambuwe nti hagire uhahabwa ngo abe ari nawe ushobora kubazwa ibyaho. Ibi tuzabigarukaho mu nkuru itaha twerekana isano iri muri izi mpanuka no kuba nta byangombwa cyangwa ntawe uhabazwa kandi hari ikigo cyakabaye kihatangira ibyangombwa. Aha binavugwa ko hari ababa babifitemo inyungu ariko batagaragara.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →