Kamonyi-Rugalika/Kiboga: Kagame watugabiye, wadukijije Ingona turamusaba adukize “Umwijima”-Abaturage

Kiboga ni agace kazwi cyane mu Mateka y’u Rwanda, gaherereye mu kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho muri Kamonyi. Abatuye aka gace, bashima ko mu myaka isaga 30 batagira amazi ubu bamaze amezi hafi abiri bayahawe ndetse bikaba bikomeje no mu midugudu. Bashima Paul Kagame wabakijije umuruho wo kujya kuyashaka kure harimo n’abavomaga Nyabarongo bakaribwa n’ingona. Basaba Kagame Paul wabagabiye, akabaha Amazi meza abaha n’Umuriro nabo bagasirimuka, bagaca ukubiri n’umwijima, bagakora imishinga ibateza imbere.

Umanutse isantere y’Ubucuruzi ya Nyarubuye ugakomeza hepfo gato ku musozi ucukurwaho Amabuye y’Urugalika werekeza I Kiboga, ku masaha y’Umugoroba aho unyura bigusaba kuba witwaje urumuri, bitaba ibyo ukagenda nk’uzi neza ko utareba imbere n’inyuma kubera umwijima, nta rumuri.

Uko niko kandi ku rundi ruhande, iyo butarira uri ku musozi wa Kiboga ukubitana n’abikoreye ibivomesho berekeza ahari amazi kuko bamaze igihe gito bayahawe. Bamwe bavuga ko kuva bavuka bari bamenyereye kujya gushaka amazi meza ahari amasoko kure cyangwa se bamwe bakajya mu bishanga, abandi bakajya kuvoma Nyabarongo ugize ibyago Ingona ikamutwara.

Aha, uba umaze kuzamuka umusozi wa Kiboga mu ikorosi rihari werekeza mu isantere y’ubucuruzi ya Kiboga.

Guhabwa Amazi meza, bavuga ko bakijijwe Ingona kuko uwajyaga kuvoma Nyabarongo atabaga yizeye kuvayo amahoro. Abandi nabo bishimira ko bakijijwe umuruho w’ingendo ndende bajya bakora bajya gushaka aho bakura amazi meza. Bahamya ko kubera kubona amazi meza hafi kandi ahendutse( Ijerekeni ni 20fr) byatumye basirimuka bagira isuku, bakaba kandi batakirwaragurika indwara ziterwa no kunywa no gukoresha amazi mabi.

Nikuze Sarah, atuye kuri uyu musozi wa Kiboga mu Mudugudu wa Kabarama. Avuga ko abonye amazi meza muri uyu mwaka, nta mezi abiri arashira. Ati“ Mu myaka irenga 30, mbonye amazi meza muri uyu mwaka wa 2024. Nta mazi meza tuzi mu myaka 30 ishize. Turashima Kagame kuko yadukijije kuvoma Ibishanga, adukiza Ingona zaryaga abagiye kuvoma Nyabarongo, adukiza n’ingendo bamwe twakoraga tujya gushakisha aho twavana amazi meza. Gusa atugirire neza adukize umwijima tubone umuriro natwe dusirimukire rimwe, dukore imishinga twiteze imbere”.

Mu isantere y’ubucuruzi ya Kiboga ntuhabarize umuriro w’amashanyarazi.

Uwiringiyimana Seth, atuye I Kiboga. Agira ati“ Aya mazi twayabonye mu buryo budutunguye ariko turishima cyane kuko twari tubayeho tutagira amazi meza mu myaka myinshi. Uwabashaga kujya gushaka amazi meza, nibura yakoraga urugendo rutari munsi y’isaha kandi akishyura amafaranga atari munsi ya 200 ku ijerekani, none ubu turishyura igiceri cya 20. Turashima Umubyeyi wacu Kagame. Icyo tumusama ni ukuduha umuriro kuko ntacyo ataduhaye, hanyuma tukajya twaba Abasirimu. Turamwizeye cyane kubera imiyoborere myiza, ni nayo mpamvu twamutoye kuko ni umubyeyi wacu”.

Iki kigo cy’ishuri kiri i Kiboga ntukibarizeho umuriro w’amashanyarazi.

Munyembabazi Martin, atuye muri Kiboga mu Mudugudu wa Remera. Ashima ko nyuma y’imyaka myinshi batagira amazi meza bayahawe. Ati“ Twabonye amazi mbere gato y’uko Perezida wa Repubulika yiyamamaza. Turishimira ko yadukijije amazi y’ibirohwa, akadukiza Ingona kuko kujya kuvoma Nyabarongo ukagaruka hari ah’Imana. Yadukijije imiruho kuko uwashakaga amazi meza yakoraga urugendo nabwo ahantu hagoranye kandi akishyura menshi. Ubu turi kumucyo kuko tuvoma hafi kandi duhendukiwe, tukamesa, tukanywa amazi meza tukanayakoresha mu bindi”.

Akomeza ati“ Ndashimira Ubuyobozi bw’Akarere n’Igihugu muri rusange kuba butwibuka nkatwe turi mucyaro, ariko kandi nubwo baduhaye amazi meza ndetse bakaba bakomeje kuyajyana no mu Midugudu, ni batwibuke baduhe n’Umuriro. Urabona dufite abana biga, dukeneye abana bigire kuri Mashine, dukeneye ko bataha bagakanda kurukuta hakabona bagasubiramo amasomo, dukeneye uwo muriro ngo dukore imishinga iduteza imbere, tubaze, twogoshe, dushinge za Salon, tuzane ibyuma bisya, dukore n’ibindi bikorwa bisaba umuriro twiteze imbere. Rwose Umubyeyi nabikore kuko turamwizeye”.

Iri ni ivomo riri neza ugitambuka isantere y’ubucuruzi ya Kiboga utaragera ahari Poste de Sante.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ari byiza ko Abanyakiboga bishimira ko bahawe amazi meza. Abasaba kwihangana by’Igihe gito kuko Ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo babashe kubona n’umuriro kuko iyo gahunda ihari kandi bizakorwa vuba cyane.

Amakuru mpamo intyoza.com ifite ni ay’Uko uyu mwaka w’Imihigo nta gihindutse henshi mu bice by’Akarere ka Kamonyi batagiraga Umuriro harimo n’aha I Kiboga bagomba kuwubona ndetse hamwe bakaba barimo babikora, cyane ko hari Kampani ibirimo neza kuruta iyo bambuye isoko kuko byari byayinaniye. Abanyakiboga rero, mushonje muhishiwe kuko vuba aha murabona urumuri rw’amashanyarazi rusimbure Umwijima.

Aya mazi yatanzwe muri Rugalika, yahawe abo mu Kagari ka Kigese, baha abo mu kagari ka Masaka ndetse n’Akagari ka Nyarubuye ariyo irimo Abanyakiboga batari bazi amazi meza uko asa. Ibigega by’aya mazi biri muri Kigese na Nyarubuye.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →