Kamonyi-Ruyenzi S.C: Dukora Siporo twubaka ahazaza ariko tunubaka Ubumwe bwacu-Abakinnyi

Ni itsinda ry’Abagabo basaga 60 bishyize hamwe(ikipe), biganjemo cyane abakuze bakina Umukino w’Umupira w’Amaguru bitari iby’Ababigize umwuga. Bahamya ko kwishyira hamwe bagakora Siporo byabafashije kwiyitaho ubwabo, bibafasha gusabana no kugira uruhare muri gahunda zitandukanye za Leta. Ibyo kandi binabafasha kurwanya indwara zitandukanye bakagira ubuzima bwiza butuma bakora bakiteza imbere, bagatekereza bagamije kubaka Imiryango yabo n’Igihugu.

Amiel Nkurunziza, umwe mubagize iri tsinda ry’Abakinnyi babarizwa muri Ruyenzi S.C(Sporting Club) avuga ko iri ari itsinda ryishyize hamwe rigamije kwiyubaka mu gukora Siporo nk’imwe mu nzira yo kugira ubuzima buzima kuko Siporo ubwayo ari Ubuzima. Ariko kandi ngo uku guhuza no gushyira hamwe bibafasha kujyana neza muri gahunda zo kwiyubaka ubwabo, Imiryango yabo ndetse n’Igihugu.

Amiel, twamusanze mu kibuga ku Ruyenzi aho iyi kipe ikinira kenshi buri wa Gatandatu mu masaha y’Igitondo.

Ahamya ko nta buzima mu gihe umuntu adakora Siporo, ko bityo rero mu gukora Siporo abibonamo inyungu nyinshi atari kuriwe gusa. Ati“ Ntabwo dukina kugira ngo dushake ibikombe! Ahubwo icyo tugamije ni Ubusabane, ni Ubukangurambaga butandukanye mu bikorwa bidufasha gutera imbere no kugira uruhare muri gahunda z’Igihugu haba gufasha imiryango kugira ubuzima bwiza no gukora bakiteza imbere, gufasha Abakiri bato kumva ko iterambere ry’Igihugu ari iryabo, aribo mbaraga za none n’ahazaza h’Igihugu”.

Akomeza avuga ko gukora Siporo bituma umuntu yaguka mu bitekerezo, ku mubiri ndetse no mu muryango, ariko kandi akanagira Amagara mazima kuko Siporo igutoza kumenya kwiyitaho no kubaka ubumwe bwawe n’abandi.

Mu kibuga, bigabanyamo amakipe abiri A&B bagakina.

Amiel, avuga ku kamaro abona mu kuba mu itsinda nk’iri, yagize ati“ Kuba muri Ekipe nk’iyi nk’iyi, icyambere bimfasha kuzamura imibanire, guhuza Ubumwe n’Urugwiro na bagenzi banjye, kujya inama no kubaka Ubumwe butubashisha gutekereza ibyiza byatwubaka kandi tukubaka Igihugu mu buryo butandukanye bijyanye n’igikorwa kigamijwe. Iyo dushyize hamwe ibyo twiyemeje tubigeraho”.

Avuga kandi ko gukora Siporo bituma imitekerereze ndetse n’Imigirire bigenda neza, ko kandi no mu gihe hari ubukangurambaga bukenewe gukorwa nabyo bikorwa neza kandi bigatanga umusaruro kuko abantu baba bahuje imbaraga haba mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa.

Uretse gukina hagati yabo ubwabo, haba igihe batumira andi makipe cg bagatumirwa. Haba n’ubwo hagati yabo bitegurira irushanwa ribahuza.

Jean Claude Twagiramungu, umwe mubagize iri tsinda akaba na Kapiteni wa Ekipe A yakinnye na Ekipe B ikayitsinda ibitego 8 kuri kimwe, avuga ko kutaba muri Ekipe nk’iyi ari igihombo kinini cyane.

Ati“ Kutaba muri Ekipe nk’iyi, igihombo ni kinini cyane. Icyambere iyi ni ikipe izamura indangagaciro za buri wese mu bumwe n’Urukundo bitubashisha gukora neza kandi byiza tunyuze nyine muri Siporo. Biduha kubana neza kandi tukanafashanya muri gahunda zacu bwite ndetse na gahunda za Leta”.

Jean Claude/Ruyenzi S.C

Avuga ko mu myaka 2 amaze muri iyi Ekipe ari nayo ishize ibayeho, avuga ko yungutse byinshi. Ati“ Kuri njye byanyongereye byinshi. Mu rwego rw’Umubiri kubera gukora Siporo, ndi mukuru ndengeje imyaka 45 ariko ndi wa muntu udashobora kurwaragurika ngo mfatwe n’indwara zikunze kwibasira abadakora Siporo. Usibye n’ibyo byerekeranye na Siporo, byagiye binyagura kuko nabonye inshuti, nabonye Umuryango kuko uno ni Umuryango n’abo tubanamo bose baba ari Umuryango”.

Ashimangira ko bashyize hamwe, ibyo bagiye bageraho ari byinshi babikesheje Ubumwe buri rwagati muri bo. Mu byo bagezeho harimo; Gufashanya mu gushaka ibisubizo mu buryo bwose igihe hari umwe mu bagize uyu muryango igize urubanza rwaba urw’Ibyishimo cyangwa se Umubabaro(Ibyago), hari kuremera no gufasha Abatishoboye, hakaba kugira uruhare muri gahunda zitandukanye za Leta n’ibindi.

Iyo bageze ku kibuga, haba mbere yo gukina, haba na nyuma, bafite umutoza ubafasha mu myitozo ngororamuburi.

Jean Claude, ahamya kandi ko kuba hamwe nka Ekipe binabafasha kugira uruhare rutandukanye muri gahunda za Leta, haba mu gihe hakenewe Ubukangurambaga, haba se gufasha mu buryo butandukanye aho bikenewe, baba babisabwe cyangwa se bibwirije.

Agira ati“ Uruhare rwacu mu Iterambere ry’Igihugu ni runini. Nka Ekipe dukora byinshi, haba mu buzima busanzwe, mu gihe cy’Icyunamo tugira abo turemera tukabafasha, dushishikariza abatoya kugira uruhare mu bikorwa byubaka Igihugu no kugira uruhare mu kumenya Amateka y’Igihugu by’umwihariko Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guharanira ko itazongera kubaho ukundi, bakita ku kurwanya Abayihakana ndetse n’Abayipfobya aho bari hose. Dukorana n’Ubuyobozi bw’Akarere mu bikorwa bitandukanye bigamije Iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange”.

Ku bwa Ruyenzi Sporting Club, “Siporo ni ubuzima” kuri buri wese, yaba Umuto n’Umukuru. Gukora Siporo kandi, si ihame ko ukina Umupira w’Amaguru kuko wayikora mu buryo butandukanye kuko akaga gakomeye ari ukutayikora. Waba ukuze, waba ukiri muto, kora Siporo uce ukubiri n’indwara za hato na hato zikunze kwibasira abadakora Siporo ariko kandi by’umwihariko ku bakuze, kora Siporo urwanye ubusaza, uhorane imbaraga n’imbaduko mu byo ukora.

Siporo ni Ubuzima, kora Siporo.
Nyuma ya Siporo yo kuru uyu wa Gatandatu, bakoze inama y’Inteko rusange.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →