Gutinda gukuraho isakaro rya Asbestos birakomeza gushyira Ubuzima bw’Abanyarwanda mukaga-Ntakirutimana/RHA

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire(Rwanda Housing Authority-RHA), ari nacyo gifite mu nshingano gufasha guca isakaro rya Asbestos aho riri hose mu gihugu buvuga ko bugeze ku kigero cya 85,3% mu gukuraho iri sakaro aho riri ku nyubako. R.H.A, yatangije ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti“ Duhagurukire rimwe duce Asbestos mu Rwanda”.

Muthias Ntakirutimana, Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire-RHA, akaba Umuhuzabikorwa w’Umushinga ugamije guca burundu Isakaro rya Asbestos, avuga ko guhera kuri uyu wa mbere takiri ya 05 Kanama 2024 iki kigo cyatangije ubukangurambaga bwo guca burundu iri sakaro rya Asbestos, aho iki  cyatangiriye mu karere ka Huye.

Ntakirutimana/RHA

Avuga ko nyuma y’uko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iri Sakaro(Asbestos) rigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guca iri sakaro aho riri hose mu Gihugu.

Ati“ Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje, iki kinyabutabire kigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu, bivuze ko ibikoresho by’Ubwubatsi dusangamo iri sakaro bifite ingaruka mbi ku buzima bwa muntu. Izo ngaruka zirimo indwara nyinshi z’Ubuhumekero ndetse zirimo na Kanseri y’Ibihaha”.

Akomeza ati“ Ku bw’iyo mpamvu rero, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guca iryo sakaro mu rwego rwo kurengera Ubuzima bw’Abaturarwanda kuko Ubuzima bw’Umuntu nibwo nyambere, ubuzima bw’Umuntu buruta buri kimwe cyose. Leta rero ntabwo yari burebere, ahubwo yafashe iya mbere kugira ngo iri sakaro ricibwe mu Gihugu”.

Muri UR, Asbestos iri gucibwa, bageze ku kigero cya 85%.

Ntakirutimana, avuga ko iki gikorwa kigitangira habanje kurebwa aho iri sakaro riherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho basanze riri ku nzu z’abantu ku giti cyabo, ibigo byigenga, ariko by’umwihariko rikagaragara cyane ku nyubako za Leta ndetse n’izabihaye Imana.

Avuga ko iyi gahunda y’Ubukangurambaga igamije kwibutsa buri wese waba ugifite iri sakaro kwihutira kurikuraho. Agira ati“ Leta yarahagurutse kandi ntabwo tuzasubira inyuma. Mu gihe cya vuba iri sakaro riraba ryashizeho ku mazu ya Leta, hake aho ryari risigaye”. Akomeza ashishikariza buri umwe wese ugifite iri sakaro kurikuraho mu buryo bwihuse kandi bwavuba kuko “Amagara araseseka ntayorwa”.

Agira kandi ati“ Gukomeza gutinda kw’Iri sakaro birashyira ubuzima bwacu, Abaturarwanda, abaturage bubakishije iri sakaro, abahagenda mu ngorane”. Akomeza agaragaza ko mu mibare yatanzwe n’ibarura ryakozwe, yagaragaje ko iri sakaro ryari ku buso busaga Metero kare zisaga 1,692,089, aho ubu irimaze gukurwaho ribarirwa ku buso busaga Metero kare 1,443,473 aribyo bingana na 85,3%.

Muri UR ahahoze inyubako zisakaje Asbestos byarahindutse.

Hamwe mu hakigaragara iri sakaro muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda-UR, aho mu myaka ishize inyubako hafi ya zose zari zisakaje Asbestos, ubuyobozi bwayo buvuga ko bugeze ku kigero cya 85% bukuraho iri sakaro bushyiraho iridashobora kugira ingaruka mbi ku bantu by’umwihari Abanyeshuri, Abakozi ba Kaminuza ndetse n’Abahagenda.

Jean Bosco Shema, Umukozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda-UR yabwiye intyoza.com ko icyemezo cyo gukuraho iri sakaro cyaturutse mu byagaragajwe n’Ubushakashatsi, aho bwerekanye ko Asbestos igira ingaruka ku buzima bw’Umuntu, bityo Leta y’u Rwanda igafata icyemezo cyo kuyica burundu.

Impinduka muri UR yahoze igizwe na Asbestos zirigaragaza.

Agira ati“ Biturutse mu bushakashatsi, byagaragaye ko ari isakaro ryashoboraga guteza indwara zitandukanye harimo indwara z’Ubuhumekero nka za Kanseri. Birumvikana ko rero igikorwa nk’iki ng’iki cyo kuyikuraho, igikorwa kiramira ubuzima bw’abantu benshi…! Murabizi hano tugira Abanyeshuri benshi cyane, umwaka ushize wonyine twari dufite hafi ibihumbi birindwi, ndetse uwo mubare uzakomeza kwiyongera mu minsi iri imbere, ngira ngo rero iki gikorwa ni ingenzi cyane kuko gituma mu by’ukuri ubuzima bw’Abanyeshuri, Abakozi ndetse n’abandi bagenderera Kaminuza Kampisi ya Huye, Ubuzima bwabo bukomeza kugira Ubuzima bwiza, buzira Umuze kandi ngira ngo iyo ni imwe mu mpamvu yatuma Umunyeshuri yiga neza, Umukozi akora neza n’abadusura kandi bakadusura nta mpungenge bafite ku bijyanye n’Ubuzima bwabo”.

Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo honyine, ahari ibyobo bitabwamo iri sakaro rya Asbestos iyo rimaze kuvanwa ku nyubako ni mu; Akarere ka Huye, aka Gisagara, Nyanza na Kamonyi. Ni mu gihe icyobo cyari mu karere ka Muhanga cyuzuye. Muri utu turere kandi, Huye niyo igifite iri sakaro ku bwinshi ugereranije n’ahandi.

Icyobo gishyirwamo Asbestos zikuwe ku nzu, kiri mu Murenge wa Mbazi, Huye.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →