Kamonyi: Umugabo yagiye kwiha akabyizi ku mukozi wo mu rugo rw’umuturanyi inka iramufatisha

Ku myaka 50 y’amavuko, umugabo yitwikiriye ijoro ahagana ku i saa saba ajya gutera akabariro n’umukozi wo mu rugo rw’umuturanyi. Agikuramo imyenda ngo atangire igikorwa yikanga nyiri urugo wari usohotse agiye hanze kuko inka yari mu kiraro yari imaze umwanya ibyina nk’ifite ikibazo. Uyu nyiri urugo yasubiye mu nzu kuzana itoroshi, nyamugabo ubwoba buramutaha asohoka atwaye imyenda mu ntoki n’intwaro y’ubwirinzi(agakingirizo). Urugendo rwe hanze ntabwo rwamuhiriye kuko yanyuze ku kiraro inka irimo nayo iramuraburiza, birangira afashwe.

Umubyeyi wo muri uru rugo(Umugore), wafashe uyu muturanyi wamwinjiriye mu rugo aje gusambana n’umukozi we, yabwiye intyoza.com ko ubwo yabyukaga ageze hanze yumvise inka mu kiraro irimo ibyina nk’iyabuze amahoro akagira ngo ni intozi zayibujije amahoro, asubira mu nzu kuzana itoroshi ngo arebe ikibazo.

Abwira umunyamakuru uko byagenze yagize ati“ Ni umuturanyi, yari n’inshuti yacu pe! Byarantunguye. Nabanje kugira ngo ni babantu bacuragura n’ijoro kuko ntabwo natekerezaga ko umwana wanjye( umukozi) ibyo bintu yabikora. Namufashe mfite ubwoba ariko nihagararaho nk’umugore uri mu rugo rwanjye, amanika amaboko yambaye ubusa buri buri”.

Avuga ko kubera bari bamaze iminsi baterwa n’intozi, yumvise inka yabuze amahoro irimo ibyina mu kiraro agira ngo ni intozi zongeye kugaruka mu kiraro. Ati“ Nagiye kumurikamo nsanga sizo, kumbe urumva yaranyikanze nsubiye mu nzu kuzana itoroshi asohoka aho yari ari, asohokana imyenda yambaye ubusa. Uko namurikaga, Inka yagendaga mu kiraro ibyina ireba mu cyerekezo arimo, kubera ko yagiye mu kantu k’agakorodoro hari umwijima, naramuritse mba ndamubonye ndamumenya. Mubajije ikimugenza aba arirutse mu rugo mwirukaho kuko mu rugo ari hanini kandi hakorotiriye, yanze guhagarara mvuza induru aribwo yabonye guhagarara mubaza ikimugenza nyine abanza kwanga kuvuga ariko aza gutangira kuvuga kuko nari mpuruje”.

Yakomeje agira ati“ Naramubajije nti uragenzwa n’iki mu rugo rwanjye izi saha wambaye n’ubusa? Araceceka yanga kumbwira, yanze kumbwira nkoma akaruru mpamagara abantu. Nakomye induru ariko mbona induru ntihagije nkoresha na terefone ndahamagara, mbwira n’abana bari mu nzu ngo babyuke bajye kunzanira irondo. Yumvise ntumije irondo n’abandi bantu nahamagaye ati“ reka nkubwize ukuri. Nti ngaho mbwira, ati yewe nari nje kuri gahunda y’uyu mukobwa”.

Akimubwira ko yari aje kuri gahunda n’umukobwa( umukozi we), ngo yahise yumva yikanze kuko uko yari asanzwe amuzi ari umwana utuje, utajya uvuga, utatekereza ko ibyo bintu ashobora kubikora.

Uko yamubariraga inkuru niko abaturage bumvise induru n’abahamagawe kuri terefone bahageraga, batangira kumuhata ibibazo by’uburyo yageze mu rugo rw’abandi ndetse n’ikimugenza mu masaha y’igicuku. Mu bahise babyuka mu rugo, nyamukobwa nti yarimo kandi byose byari biri kubera hafi y’inzu araramo. Yasohotse nyuma bagiye kumubyutsa yigize nyoni nyinshi nk’utagize icyo azi kandi ariwe zingiro rya byose.

Uyu mu Mama nyiri uru rugo, yabwiye umunyamakuru ko ubundi iyo uyu mugabo aza kumubwiza ukuri mbere akimufata biba byararangiye, ko yari kumureka akagenda atamuhururije ngo agasozi kose kamenye ibyabaye. Umugabo w’uyu mugore, ntakunze kuba ahari kuko afite akazi mu kandi karere kadatuma ataha buri munsi.

Mu baje batabaye, hajemo n’umugore w’uyu mugabo wahageze uko babaza umugabo we, uko asubiza bikomeza kumushengura abatuza umwase aho hanze ngo akubite umugabo we, rubanda ruratesha ngo hatagira uhakomerekera.

Abari bahari babonye ibibaye, bamaze kumva uyu mugabo, babonye uburakari umugore afitiye uyu mugabo we watemye ijoro ajya gusambana n’umukozi w’umuturanyi, bafashe icyemezo cyo gusaba irondo kujyana uyu mugabo rikamurarana kugira ngo atajya mu rugo agatana mu mitwe n’umugore we wari mu burakari. Indangamuntu y’uyu mugabo yasigaranywe na nyiri urugo. Kura twandika iyi nkuru, yatumweho ngo aze kuyitwara ariko ahari nkuko nyiri urugo abivuga, ashobora kuba akizibiranijwe n’isoni ndetse n’ikimwaro.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →