Kamonyi-Kabashumba: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe, Motari ararusimbuka

Ahagana ku i saa sita z’amanywa kuri iki cyumweru mu Kagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga, umanuka ku gapado kari ruguru gato y’Umurenge, imodoka y’ivatire yakoze impanuka igonga inzu y’umuturage irapfumura. Umwe mu bari muri iyi Vatire yapfuye, Motari wari kuri Moto imuca hejuru aho yari ahungiye ku kagunguzi kari hafi aho.

Uyu Motari witwa Nshimyimana Aburahamu, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iyi mpanuka yabaye yatewe n’ivatiri yari imaze kunyura kuri HOWO nayo yamanukaga yerekeza Mukunguri.

Avuga ko ubwo yazamukaga ava ku Murenge yerekeza Rugobagoba kuko yari afite urugendo rujya mu bukwe i Muhanga, yabonye ivatiri imanuka imaze guca kuri HOWO, arebye abura aho ahungira, ahitamo gusimbuka Moto igenda ngo akize amagara, ariko icyerekezo ahungiyemo ivatiri iba ariho yerekeza.

Aburahamu, avuga ko yahise aryama hasi yumva ko ibye birangiye ariko ku bw’amahirwe hari akagunguzi ivatiri ku bwo kwiruka ikanyura hejuru ariko nti hagira ipine cyangwa igice cyayo kimukoraho, aribwo yagendaga ikagonga inzu y’umuturage, ikayibomora ari nabwo umwe mu bari bayirimo yahise ahasiga Ubuzima.

Uwapfiriye muri iyi mpanuka, amakuru agera ku intyoza.com ni uko ari umwana w’umuhungu w’imyaka 15 warerwaga mu rugo rw’umubyeyi bari kumwe bavuye i Kigali berekeje mu Mayaga aho bari batashye ubukwe.

Umushoferi wari utwaye iyi Vatiri, yayivuyemo kibunompamaguru nyuma yo kubona umwe mu bo yari atwaye apfuye. Hari amakuru umwe mu baturage yahaye intyoza.com avuga ko Shoferi agenda yavuze ko agiye kwishyikiriza Polisi.

Nyuma y’impanuka yari ibaye, Motari Nshimyimana Aburahamu wayirokotse yateruwe n’abatabaye bamujyana mu rugo kuko nubwo imodoka yamunyuze hejuru nti mukoreho, yahungabanye ku buryo aya masaha ya saa kumi n’ebyiri aribwo akigarura ubwenge akabasha no kugira icyo avuga. Atuye mu Mudugudu wa Ruyumba Akagari ka Kabashumba hafi n’Umurenge. Ni mu gihe aho iriya modoka yakoreye impanuka yinjira mu nzu y’Umuturage ari mu Mudugudu wa Nkoto, Akagari ka Kabashumba.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →