Kamonyi-Nyamiyaga: Abantu 30 bamaze kugezwa kwa muganga, harakekwa ko bahumanijwe

Abantu 30 bo mu midugudu itandukanye y’ Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, nibo bimaze kumenyekana ko bagejejwe kwa muganga. Bamwe bajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma, abandi ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga. Birakekwa ko bahumanijwe n’ibyo banyoye ndetse n’ibyo bariye ubwo bari mu birori by’Ababyeyi basuye abageni bashyingiye.

Amakuru mpamo intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’Amayaga, mu Murenge wa Nyamiyaga aremeza ko abantu basaga mirongo itatu(30) bamaze kugezwa kwa muganga, aho bikekwa ko bahumanijwe n’ibyo banyoye ndetse n’ibyo bariye.

Aya makuru kandi, yemejwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga ndetse n’Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Remera Rukoma ari nabyo birimo gutanga ubuvuzi bwihuse kubamaze gugaragarwaho n’icyo kibazo.

Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko hari abaturage bari kwitabwaho n’abaganga kubwo gukekwa ko bahumanijwe ubwo bari mu birori by’ababyeyi basuye Umuryango w’abageni bashyingiye.

Gitifu Mudahemuka, avuga ko yaba abasuwe, yaba ndetse n’ababasuye ndetse n’abashyitsi bandi bari batumiwe muri uru rugo, ku mpande zose bagaragaweho n’iki kibazo ku buryo bikekwa ko hari uwabinjiriye agahumanya ibyo bafunguraga.

Dr Jaribu Théogène, Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko barimo gukurikirana cyane abagaragaweho n’ikibazo babaha ubuvuzi bw’ibanze. Avuga ko babanje gukeka ko byoroshye ariko basanga siko biri.

Avuga ko bakimenya aya makuru babanje kohereza Imbangukiragutabara, zizana bamwe kubitaro kuko batekerezaga ko ari ibintu byoroshye, batekereza ko ari abantu bake ariko nyuma ngo bakomeje kwiyongera biba ngombwa ko bohereza ikipa y’abaganga i Nyamiyaga ku kigo nderabuzima kugira ngo babe ariho bakurikiranira abagize ikibazo kuko byagaragaye ko umubare wabo ukomeza kwiyongera.

Abamaze kugezwa kwa muganga biganjemo abo mu Mudugudu wa Karubanda ndetse na Munyinya. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga, Gitifu Mudahemuka arasaba buri muturage wageze muri uru rugo, uwagize icyo ahafata ko uwumva afite ikibazo cyo gucibwamo, kuribwa munda ko yakwegera ikigo nderabuzima akitabwaho.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.