Kamonyi-Gacurabwenge: Inyubako(Dortoire) y’ishuri rya Ste Bernadette yafashwe n’Inkongi y’Umuriro irashya irakongoka

Ni inyubako(Dortoire) iherereye mu kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi. Yafashe n’inkongi y’Umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana ku i saa cyenda. Ni inyubako yabagamo abanyeshuri b’Abahungu.

Iyi nyubako (Dortoire) yahiye igakongoka, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 120. Ni mu gihe agaciro k’ibyahiriye muri iyi nyubako kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 40 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

Padiri Majyambere Jean D’Amour, Umuyobozi w’iki kigo cy’ishuri cyitiriwe Mutagatifu Berenadeta( ESB Kamonyi), yabwiye intyoza.com ko gushya kw’iyo nyubako kwatewe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo hari umukozi wari mukazi afite ibyo yasudiraga.

Imodoka ebyiri za Polisi y’u Rwanda, kabuhariwe mu kuzimya inkongi z’umuriro nizo zitabajwe zituruka i Kigali zambuka Nyabarongo kugera ku Kamonyi haruguru gato y’ahazwi nko ku Masuka kugira ngo zitange ubufasha mu kuzimya iyo nkongi.

Gushya kw’iyo nyubako, kubaye mu gihe itangira ry’amashuri ribura iminsi mike kuko ku ngengabihe Minisiteri y’Uburezi yatanze, igaragaza ko itangira ry’amashuri ari tariki ya 09 Nzeri 2024 kandi abanyeshuri bagomba kuhagera mbere y’iyo tariki. Ubuyobozi bw’ikigo bugiye gushaka byihutirwa aho abanyeshuri bagomba kuzaruhukira, cyane ko aha hahiye ari igice cy’ahabaga gusa abahungu.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.