Kamonyi-Rukoma: Nkundimana Alexis wiswe Umuhebyi yagwiriwe n’Ikirombe arapfa

Nkundimana Alexis w’imyaka 32 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe gicukirwamo amabuye y’agaciro, akurwamo yapfuye. Ni mu Mudugudu wa Gahungeri, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi. Ni ikirombe ‘Bivugwa!’ cyahoze gikorerwamo na Kampuni yitwa DEMICO y’uwitwa Kinyogote Emmanuel.

Impanuka y’iki kirombe, yamenyekanye ahagana ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki ya 03 Nzeri 2024, uwo cyagwiriye araramo. Mu bari muri iki kirombe bacukura amabuye y’agaciro, bamwe bakijijwe n’amaguru ariko uyu Nkundimana Alexis kiramusigarana, akurwamo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 yapfuye.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko amakuru y’iki kirombe cyagwiriye umuntu agapfa ari impamo. Ahamya ko nyuma yo gukura Nkundimana Alexis mu kirombe, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma buri kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi hamwe n’abakozi b’ikigo gifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano zacyo(RMB-Rwanda Mining Board) ku rwego rw’Akarere, baganiriye n’abaturage, barabahumuriza ariko kandi banabagira inama, babasaba kuva mu bucukuzi bwa rwihishwa, bakajya gukorera muri Kampuni zujuje ibisabwa.

Basabwe kudashyira ubuzima bwabo mu kaga, basabwa kuva mu birombe bitemewe gukorerwamo kuko uretse no kubijyamo by’ubwihebyi, ubifatiwemo arahanwa, ariko kandi akaba anashyira ubuzima bwe mu kaga. Umurambo wa Nyakwigendera wakuwe mu kirombe ujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma gusuzumwa.

Kinyogote Emmanuel, rwiyemezamirimo ufite Kampuni ya DEMICO ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ari nawe Perezida w’Abacukuzi b’Amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyepfo, ari nawe uvugwa ko yakoreraga muri iki kirombe cyagwiriye Nkundimana Alexis, yabwiye intyoza.com ko iki kirombe yari yarahagaze kugikoreramo.

Yabwiye umunyamakuru ati“ Uguye mu kirombe iyo ari umukozi wacu turamudekarara, Asiranse (ubwishingizi) ikenterivona( igakora ibisabwa), n’aho uwaguyemo ni babandi wumva bita ngo ni ‘Abahebyi’”.

Yakomeje abwira umunyamakuru ko aba bakunze kwita Abahebyi( Abakora ubucukuzi bihisha, bitemewe) bagiye muri iki kirombe ejobundi( ku wa mbere). Ati“ Bagiyemo ejobundi ngira nti!, hanyuma bagezemo umwe kimukubitiramo abandi basohoka biruka n’amaguru. Twabimenye nyine ari uko bavuyemo nyine birukanka, ariko twamukuyemo”.

Kinyogote, yabwiye intyoza.com ko aha hantu haguye uyu Nkundimana Alexis, ari ahantu yahoze akorera ariko akaba yari yarahavuye, yarahatabye ndetse yarahafunze ariko aba Bahebyi ngo bakaza bakahafungura.

Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro muri aka karere ka Kamonyi, by’umwihariko muri uyu Murenge wa Rukoma n’indi mirenge ifite ahakorerwa Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni kenshi ibirombe bihitana ubuzima bw’ababikoreramo, bamwe bakamenyekana, abandi nti bamenyekane. Ni ubucukuzi akenshi bamwe bavuga ko bwihishwe inyuma n’ abanyembaraga.

Ikigo gifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano zacyo-RMB, gishinjwa kenshi kuba ku isonga mu kuba nyirabayazana w’impanuka zivugwa muri ibi birombe kuko ahavugwa kenshi usanga ari aho kidatangira ibyangombwa, bityo n’abafatiwemo cyangwa abaguyemo bakitwa “ABAHEBYI” ariko mu kuri ibanga rizwi n’abahakorera ndetse n’iki kigo kirengagiza gutanga ibyangombwa ngo ahakorerwa hagire uhakorera uzwi, ibitagenda abe ariwe uhabazwa.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.