Kamonyi-Karama: Abaturage barinubira kwishyuzwa Ejo Heza ku gahato, utayifite akimwa Serivise

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Karama ho mu Karere ka Kamonyi, by’Umwihariko mu kagari ka Bitare barinubira ubuyobozi bubasaba kwishyura Ejo Heza ku gahato, utabikoze akimwa Serivise. Bamwe mu bagerageje kuyishyura kugira ngo babone Serivise bashaka, babwiye intyoza ko bayahaye Ubuyobozi bw’Akagari mu ntoki. Bahamya ko banafitiye impungenge amafaranga atangwa atyo kuko nta n’ubona ubutumwa bwayo cyangwa ngo ahabwe ikigaragaza ko ayatanze.

Aba baturage ubwo baganiraga n’Umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Nzeri 2024, ubwo bamwe bari bagiye kwaka Serivise ku Kagari bakazimwa bazizwa ko batishyuye Ejo Heza, bavuga ko kwishyuzwa ku gahato ibitari umwenda bafashe, utabikoze akimwa Serivise asaba babibonamo akarengane gakabije.

Umwe muri aba baturage wagiye arwaje umwana ashaka ko bamuha icyangombwa kimuhesha Mituweri yo kuvuza umwana kwa muganga, avuga ko umuyobozi atitaye ku kuba umwana arembye, yamusabye ko niba nta Ejo Heza atakwirirwa yigora asaba Serivise, ko agenda agashaka amafaranga akayishyura akabona kumugaruka imbere.

Uyu muturage, avuga ko kubera uburwayi bw’umwana we yagiye gushakisha umuguriza amafaranga, nyuma aragaruka ayaha Gitifu w’Akagari mu ntoki abona kumuha igipapuro yashakaga kimufasha kuvuza umwana. Avuga kandi ko kuba aba bayobozi bafata amafaranga mu ntoki nti banagire icyemezo baha uyabahaye kigaragaza ko bayishyuye nta cyizere ko aya mafaranga ashyirwa aho akwiye gushyirwa.

Icyo cyangombwa, ni ifishi yuzuzwaho amakuru y’urugo yo gusaba ikarita ya Mituweli y’Umwana. Ikurwa ku irembo, umubyeyi akajyana n’ifoto y’umwana, hakuzuzwaho imyirondoro y’umwana n’iy’Ababyeyi ubundi Gitifu agasinya agateraho na Kashi ubundi akajyana kwa muganga bakamukorera ikarita, umwana akavurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Yvette Aline Nirere avugana n’umunyamakuru wa intyoza.com kuri iki kibazo cy’abaturage binubira kwishyuzwa Ejo Heza ku ngufu, yagize ati“ Nta makuru mbifiteho, Ejo Heza ni Mobilization( Ubukangurambaga)! Ubwo nakurikirana nkanifashisha abasigaye mu kazi( ari muri Konji)”. Akomeza avuga ko niba hari umuturage waba yarishyujwe Ejo Heza ku gahato yamwegera akamufasha.

Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri aka karere, yabwiye umunyamakuru ko gushyira igitutu cyangwa kwishyuza umuturage Ejo Heza biterwa ahanini n’igitutu no gutukwa bishyirwa kuri aba bayobozi begereye abaturage, rimwe na rimwe ndetse bakabigayirwa mu ruhame mu nama zibahuza babwirwa ko badakora.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko n’uyu Gitifu wa Bitare mu minsi ishize atari yorohewe n’umuyobozi umukuriye kubwo kudahagarara neza muri Ejo Heza. Gusa ngo si aha gusa kuko hari n’ahandi usanga buri wese agomba kwirwanaho mu buryo bwose kugira ngo adatukwa n’abayobozi bavuga ko yananiwe, cyane ko Ejo Heza ari umwe mu mihigo bafite. Igiteye impungenge kandi ni uburyo aya mafaranga yakirwa.

Ejo Heza, ni gahunda ya Leta ishyirwaho n’Itegeko No 29/2017 ryo ku wa 20/06/2017. Ni gahunda igamije gufasha Abanyarwanda bose kwizigamira by’Igihe kirekire, bityo bikabafasha kuzabona Pansiyo mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.