Kamonyi-Kayenzi: Ukusanya Inkari z’Abagore batwite yakubiswe ndetse aratemwa abura utabara

Niyonizeye Jeremie, Umukozi ushinzwe gukusanya Inkari z’Abagore batwite akazijyana muri Kampuni akorera, yasagariwe n’agatsiko k’insoresore n’abagabo ubwo yari mu kazi ageze mu Mudugudu wa Buhurura, Akagari ka Bugarama, Umurenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi. Yarakubiswe ndetse atemwa ukuboko hakoreshejwe Umupanga, abura utabara ku manywa y’ihangu.

Aganira na intyoza.com, Niyonizeye Jeremie avuga ko ibyamubayeho ari urugomo n’ubugome yakorewe n’agatsiko k’abasore n’abagabo bari bitwaje Imihoro n’Imihini ku manywa y’ihangu, bamusanze agiparika Moto ashaka kujya mu rugo rurimo Umugore wagombaga kumuha Inkari.

Avuga ko bahise bamusatira, bamutuka kuri Nyina( cya gitutsi kirimo “Swe”….), bamubwira ngo atwara Inkari z’Abagore babo batwite ntagire n’Amafaranga abaha. Mu kubasubiza yarababwiye ati“ None se, ubwo urinda untuka kuri Mama, izi Nkari ko nanjye mba ndi mu kazi, ko mbona ngera hano nkazifata ko ntazi aho biherera ubwo urumva mutarimo munziza ubusa?”.

Akomeza avuga ko akibasubiza, umwe muri aka gatsiko wari ufite umuhini yahise awumukubita mu bitugu yikubita hasi, agiye kweguka bongezamo undi, mugenzi wabo wari ufite umuhoro amukubita ikibatiri cyawo mu rubavu, agiye kumutema mu mutwe akingaho ukuboko baba ariko bateka.

Uko yakubitwaga, ni nako yavuzaga induru atabaza ariko habura umutabara ariko ngo ku bw’amahirwe akimara gutemwa ukuboko kuko aka gatsiko kari gafite n’akajerekani karimo ibyo banywaga atamenye, yabaci hagati yirukanka atareba inyuma ahunga, Moto ayita aho.

Jeremie, avuga ko ubwo yakorerwaga uru rugomo yavugije induru akabura umutabara atari uko nta bamwumvise, ahubwo ngo muri aka gace abaturage baho ako gatsiko barakazi ku buryo ntawe utabara iyo hari uwo katatse kagiye kumugirira nabi kuko ngo ugerageje gutabara birangira nawe ubaye uwo bahiga bakakugirira nabi.

Mu guhunga, yerekeje kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kayenzi aho bamwitayeho baramudoda, nyuma abona Polisi irahamusanze( bishoboke ko ngo ari umuturage waba waramutabarije), bamushyira mu modoka basubirana aho ibyamubayeho byabereye ariko ngo bamwe bahise bahunga, mu bamugiriye nabi ntawe yabonye mu bo bahasanze kuko yabafashe amasura.

Nyuma y’ibyabaye kuri uyu Niyonizeye Jeremie, avuga ko bucyeye bw’aho yagiye kuri RIB sitasiyo ya Kayenzi, atanga ikirego ndetse abasobanurira uko byamugendekeye, bamuha igipapuro ajyana ku bitaro bya Remera Rukoma, ajyayo ahura na Muganga( Dogiteri). Mu kureba aho bamutemye, Muganga ngo yasanze hacitse ariko amubwira ko asubira aho bamudoze ngo kuko bo badoda umuntu utarengeje amasaha Umunani.

Iyo mvugo ya Muganga wo kubitaro bya Remera Rukoma, Jeremie yamuguye nabi ndetse avuga ko iyo atari imikorere myiza. Ariko kuko nta kundi ngo yaremeye asubira I Kayenzi ku kigo nderabuzima aho bamudoze barongera baba aribo bamudoda.

Niyonizeye Jeremie, mu cyifuzo cye ni uko abamuhohoteye bagaragara, bakagaragaza icyo bamuhoraga ariko kandi bakanishyura ibiri kumugendaho muri uko kwivuza ndetse akaba yanakwishyurwa agaciro k’amafaranga yakabaye arimo gukorera kuko ubu akazi ke atarimo kugakora ku mpamvu yatewe n’aba avuga ko bamuhohoteye.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’uyu muturage bakimenye nk’ubuyobozi, ko kandi ikirego cye kiri muri RIB, bakaba bagishakisha aba bantu ngo bafatwe.

Mu murenge wa Kayenzi, si ubwa mbere humvikana itsinda cyangwa se agatsiko k’insoresore n’abagabo bitwaza imihoro, Ibibando n’izindi ntwaro gakondo, aho bakora ibikorwa by’ubugome n’urugomo bagahohohotera abaturage. Nta kwezi kurashira( ku makuru dufite) batemaguye umuntu bakamugira intere, aho n’ubu akirwaye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.