DR Congo-Rwanda: Perezida João Lourenço yoherereje ubutumwa Tshisekedi

Perezida João Lourenço wa Angola uri guhuza u Rwanda na DR Congo mu biganiro bigamije gushaka amahoro arambye mu karere, yoherereje ubutumwa mugenzi we wa DR Congo Félix Tshisekedi, ubutumwa yashyikirijwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola. Hari amarenga y’uko ibiganiro ku rwego rw’Abaminisitiri byageze ku musozo.

Ibikubiye muri ubu butumwa ntabwo bizwi kugeza ubu, gusa nyuma yo kubutanga Téte Antonio yabwiye abanyamakuru ibisa n’aho ibiganiro ku rwego rwabo (ba minisitiri) byarangiye.

Antonio yabwiye abanyamakuru ko na we atazi ibiri mu butumwa yazanye, ariko ko Perezida Tshisekedi yashimye akazi kakozwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Mu byumweru bishize, abakuru b’ubutasi, igisirikare n’ububanyi n’amahanga bahuriye i Luanda, n’i Rubavu mu Rwanda biga ku “umushinga w’amahoro wageza ku mahoro arambye” Perezida João Lourenço yahaye bagenzi be Paul Kagame na Félix Tshisekedi.

Minisitiri w’itumanaho wa DR Congo, mu cyumweru gishize yavuze ko i Luanda “turimo gukora ku bintu bibiri; ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda ko zigomba kuhava (muri DR Congo)”.

Mu mpera z’icyumweru gishize abashinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda na DR Congo bahuriye i Luanda basesengura raporo y’inzobere kandi basinya ku nyandiko nyuma y’inama yabahuje ku wa gatandatu.

Ibinyamakuru muri Angola byavuze ko DR Congo n’u Rwanda bitumvikanye ku ngingo y’uburyo FDLR yasenywa.

Nyuma yo gushyikiriza Tshisekedi ubutumwa bwa mugenzi we Lourenço, ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko Minisitiri Téte Antonio yagize ati:“ Twahuriye i Luanda ngo dukore kuri iyi nzira [y’amahoro]. Buri nzira igira inzego, nyuma yo gukora, ibintu bigomba kuzamuka kugera hejuru yacu”.

Ntibizwi neza niba Minisitiri Téte Antonio hari n’ubutumwa nk’ubwo agomba kugeza kuri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kugeza ejo ku wa kane wari mu ruzinduko muri Singapore.

Ibyatangajwe na Téte Antonio bivuze ko ibiganiro by’amahoro by’i Luanda byaba bishobora gukomereza ku rwego rwa ba Perezida b’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka umuhate wa João Lourenço wo guhuza Tshisekedi na Kagame nta cyo wagezeho.

Mu mpera z’umwaka ushize arimo kwiyamamaza, Tshisekedi yavuze ko atazongera guhura na Paul Kagame, aho yagize ati: “Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza”.

Gusa amaze gutorwa yoroheje imvugo. Mu kiganiro muri Kanama (8) uyu mwaka yagiranye n’abanyamakuru babiri b’Abanye-Congo yagize ati:” Icyo navuze, ni uko nshaka kuvugana n’u Rwanda, si ukugirana ibiganiro… kuvugana n’u Rwanda, kugira ngo mbaze Bwana Kagame… icyo ashaka ku baturage banjye“.

Perezida Tshisekedi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ashinja u Rwanda gutera igihugu cye ruciye mu mutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana, na rwo rugashinja DR Congo gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR zirwanya Kigali ziba muri DR Congo, ibyo Kinshasa na yo ihakana.

Raporo zitandukanye z’inzobere za ONU zihamya ko impande zombi zikora ibi zihakana.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.