Kamonyi-G.S Ruramba: Hatangijwe ku mugaragaro Itorere mu mashuri

Ubuyobozi, Abarimu ndetse n’Abanyeshuri mu rwunge rw’Amashuri rwa RURAMBA( G.S. RURAMBA), ruherereye mu kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 batangije ku mugaragaro Itorero mu mashuri. Bashima Perezida wa Repubulika, Paul Kagame we wagaruye Itorero. Bahamya ko rizafasha cyane mu kwimakaza Indangagaciro ya Ndumunyarwanda, rigategura neza ahazaza hafite icyerekezo gihamye kuri uru rubyiruko rw’Abanyeshuri.

Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Itorero mu mashuri, byabereye imbere mu kigo cya G.S. RURAMBA, byitabirwa n’Abanyeshuri babarizwa mu“Amasibo” 14, Abarimu, Ubuyobozi bw’Ikigo ndetse na bamwe mu babyeyi b’abana biga muri iki kigo.

Christine Nyirahabimana/Umurezi akaba ari nawe ushinzwe itorero muri G.S. Ruramba

Nyirahabimana Christine, Umurezi muri G.S. Ruramba akaba ari nawe ushinzwe Itorero muri iki kigo, ahamya ko kugarura Itorero noneho by’umwihariko mu mashuri ari igikorwa kije kurushaho kwigisha abana amateka y’Igihugu, kubaremamo Umunyarwanda ukwiye, ufite muri we Urukundo rw’Igihugu, urangwa no kugira muri we Indangagaciro na Kirazira byubakiye ku muco Nyarwanda, wumva ko muri we gukunda Igihugu ari ihame ridakuka.

Avuga ku cyo Itorero rije kumarira Abanyeshuri muri iki kigo, yagize ati“ Itorero rije Kwigisha no gukundisha abana Igihugu, kwimakaza muri bo Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda, kubatoza gukunda Igihugu ukaba wakwemera no kukimenera Amaraso”.Kuri

Buri wa Gagatu w’icyumweru nyuma ya saa sita nibwo Gahunda z’itorero zateganijwe mu bigo by”Amashuri.

Mu mboni ze, mwarimu Nyirahabimana ahamya ko Itorero mu mashuri hari agaciro gakomeye rizaniye umunyeshuri. Ati“ Itorero mu mashuri rizubaka byinshi ku munyeshuri, mu myigire ye. Azamenya indangagaciro zizamuranga nk’umunyeshuri, uko ari kwiga amenye uko abyitwaramo, amenye ngo ndabana n’abandi gute, amenye ngo ndavuga gute, ndagenda gute, bimufashe gutera intanbwe yifuza gutera ntawe abangamiye nta n’uwo ahutaje”. Akomeza avuga ko Itorero ari “UBUZIMA”.

Kuri we, asaba abana gukunda itorero mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko Itorero ari “Ubuzima”, ari nko kuba mu rugo, ryigisha gukundana, gufashanya n’izindi ndangagaciro zafasha umwana gukura neza. Asaba kandi Ababyeyi kumenya ko kuba mu Itorero bifasha ku kumenya icyo kuba umubyeyi nyawe ari cyo, kumva agaciro ko kurerera u Rwanda ugatanga umusanzu wawe ku Gihugu. Yibutsa Abarezi ko nta gaciro gakomeye karuta kurerera neza Igihugu, ko uwo ari umusanzu ukomeye ku Gihugu wo kurera umwana uzi kandi ufite muriwe Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda.

Byari ibyishimo bigaragara mu bana bigishwa Amasomo ku bijyajye n’Itorero.

Mwarimu Nyirahabimana, asaba abanyeshuri haba igihe bari mu kigo, byaba se igihe batashye kurangwa iteka n’Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda aho bari hose, Kubaha, Kudahemukirana, Gukunda Igihugu, Gukunda Abavandimwe, Kurangwa n’Ikinyabupfura, kugira Isuku, kwirinda ivangura iryo ariryo ryose, kugira urukundo, Kwita cyane ku masomo no guharanira kuba ab’umumaro ku Gihugu bategura ahazaza habereye bo ubwabo, Imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Emmanuel Munyaneza, Umuyobozi wa G.S. Ruramba yishimira itangizwa ry’Itorero mu mashuri. Ahamya ko iki ari igikorwa cyiza ku bana b’u Rwanda by’umwihariko ku kongera kwigishwa byimbitse Amateka y’Igihugu, Umuco, Indangagaciro na Kirazira.

Emmanuel Munyaneza/Umuyobozi wa G.S. Ruramba

Avuga ko mu gihe gito hatangijwe Itorero mu mashuri hari impinduka zigaragara. Ati“ Impinduka zirahari kandi zirigaragaza. Iyo ubona umwana yigishwa Umuco Nyarwanda, uko u Rwanda rwahoze Amatorero n’Amadini bitari byaza, akigishwa Indangagaciro na Kirazira, akerekwa ibikoresho byakoreshwaga mu muco Nyarwanda, ubona umwana abyishimiye kandi anafite ubushake bwo kumenya ibyari mu muco Nyarwanda “.

Akomeza ati“ Nubwo umwana aba arimo kwiga, yiga ubwenge, Ubumenyi, imibare, Icyongereza, Igifaransa…. ariko iyo hiyongereyeho n’impinduka mu muco imigirire n’imigenzereze, yubaha adashobora guhohotera mugenzi we, adashobora kurwana, adashobora kubeshya biba bigaragaza ko na nabona n’akazi azagakorana Indangagaciro na Kirazira agatanga umusaruro. Aba nibo Rwanda rw’ejo dutegereje kandi twizera ko bazaba amaboko mazima yubaka Igihugu”.

Itorero muri G.S. Ruramba rigizwe n’Amasibo 14

Emmanuel, ashingiye ku byo amaze kubona mu gihe gito batangije Itorero muri iki kigo, ahamya ko rije rikenewe kandi bigaragara ko rizatanga umusaruro. Gusa na none, avuga ko hakenewe guhugura byimbitse abafite inshingano kuri iri torero mu mashuri, bakagira ubumenyi buhagije ku mateka y’Igihugu, ku Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda kugira ngo babe bafite mu buryo buhagije ibyo baha abana. Asaba kandi ko hanatekerezwa ku gushyira mu mashuri ibikoresho bihagije bigaragaza amateka ashingiye k’umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Urwunge rw’Amashuri rwa RURAMBA( G.S. RURAMBA) ni ikigo cya Leta kimaze imyaka ine gishinzwe. Rifite ibyiciro bitatu; Ikiciro cy’ishuri ry’incuke, Ikiciro cy’ishuri ribanza ndetse n’ikiciro cya mbere cy’ishuri ryisumbuye, aho ritangira ryatangiranye abana 780 ariko ubu rigeze ku bana 1800. Amasomo ajyanye n’Itorero nkuko byagenwe na Leta, atangwa ku wa Gatatu nyuma ya saa sita.

Beatha Musengamana, yasusurukije abari muri iki kigo.
Gusoma kuri iyi ntango, yaba Ubuyobozi bw’ikigo, byaba Abarimu cg Abanyeshuri bivuze Kwiyemeza, ko Uhize Kwesa imihigo mu byo ushinzwe.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *