Kamonyi: Hatangijwe Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya mbere Ukwakira 2024 mu Murenge wa Rukoma, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yatangije ku mugaragaro ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kuganira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yasabye buri wese kuzitabira ibiganiro byateganijwe muri uku kwezi.

Dr Nahayo Sylvere, avuga ko insanganyamatsiko igira iti“ Indangagaciro na Kirazira, isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”. Akomeza avuga ko nk’Abanyakamonyi uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bakarebera hamwe aho bavuye n’aho bageze, bikabafasha gufata ingamba nziza zigamije kwimakaza Indangagaciro na Kirazira bibafasha mu kwihuta mu iterambere ry’Igihugu by’umwihariko muri Kamonyi.

Yasabye buri wese witabiriye itangizwa ry’uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa ko akwiye kwimakaza Indangagaciro n’Umuco w’Abanyarwanda, kwita kuri kirazira nk’indangagaciro ibuza ikibi, iburira umuntu ko icyo agiye gukora kidakwiye buri wese.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye Abanyakamonyi kurangwa n’imibanire myiza, kwimakaza umuco w’Amahoro birinda amakimbirane mu miryango. Yasabye by’umwihariko abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano kwitwara neza mu miryango aho bari, bagaharanira kubana neza, kwitabira gahunda za Leta bafatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Yashimiye Abafatanyabikorwa by’umwihariko abo mu nkingi y’Ubumwe n’Ubudaheranwa badasiba gufasha mu isanamitima. Yagize ati“ Imbaraga mukoresha mudufasha mu isanamitima, mudufasha gukomeza guhangana n’uruhererekane rw’ibibazo biri mu muryango Nyarwanda byatewe n’amateka buri wese yanyuzemo, turabibashimira cyane kandi urugendo rwo gukomeza kubaka rurakomeje”.

Meya Dr Nahayo, ashima itangizwa ry’uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, agashimangira ko nta kabuza ibiganiro bizatangwa bizasiga umusanzu ukomeye mu gukomeza kubaka Igihugu. Yibukije Abanyakamonyi ati“ UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU”.

Bimwe mu bikorwa biteganijwe muri uku kwezi, birimo Ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kunga Ubumwe, kwanga ikibi, guharanira kurwanya no kwamagana icyo aricyo cyose cyabangamira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nk’uko bigaragazwa n’Ubushakashatsi bwakozwe, igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda mu myaka ishize cyagiye kizamuka. Mu mwaka wa 2010 cyari hejuru ya 83%, muri 2015 kigera kuri 92,5%, naho mu mwaka wa 2020 kigera kuri 94,7%.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *