Udafite ibimenyetso by’icyorezo cya Murburg ntabwo wanduza-Dr Sabin Nsanzimana
Aganira n’itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 06 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko umuntu utaragaragaza ibimenyetso by’icyorezo cya Murburg atanduza abandi. Ahamya gusa ko mu gihe umuntu yanduye kuyihagarika bikomeye, bisaba imbaraga nyinshi.
Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko nka Minisiteri y’Ubuzima nta mpungenge bafite kuri iki cyorezo cya Murburg kuko uyifite mu gihe ataragaragaza ibimenyetso atakwanduza abandi.
Ati “ Harimo akantu k’amahirwe kuri iyi ndwara kuko udafite ibimenyetso ntabwo wanduza. Ushobora no kuba warahuye n’uyirwaye ariko utaragira ibimenyetso. Aho waciye hose ntabwo tuba dufite impungenge cyane ko wayikwirakwiza nka Covid, aho wacaga udafite n’ibimenyetso ariko ugenda uhumeka uramukanya ugira ute…wayibasigiye. Ntabwo yandura cyane nka Covid”.
Akomeza ati“ Igihe yanduye, irihuta kuyihagarika bisaba imbaraga nyinshi cyane ndetse rimwe na rimwe utazi n’uko bizarangira”. Avuga ko nyuma y’icyumweru kirenga iki cyorezo kigaragaye mu Rwanda, ibimaze gukora ngo bitanga icyizere ko izarwanywa kandi igatsindwa vuba.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki cyumweru nibwo mu Rwanda hageze Doze z’inkingo 700 z’iki cyorezo cya Murburg. Abambere bahise batangira guhabwa uru rukingo ni abafite ibyago byinshi kurusha abandi, biganjemo Abaganga bari kuvura abarwayi, abahuye nabo, abashoferi b’Imbangukiragutabara n’abayikoraho mu gihe batabara ndetse n’abandi bakekwaho kugira aho bahurira n’abayirwaye.
Kugera kuri iki cyumweru, abasanganywe ubu burwayi bw’icyorezo cya Marburg, bose hamwe ni 46. Muri bo, mu bitaro aho bitabwaho hari 29. Ni mu gihe 12 biganjemo abakora kwa muganga bapfuye naho 5 barakize barataha. Mu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo harimo umwana umwe.
Kugira ngo byemezwe ko umurwayi wa Murburg yakize, bisaba ko akorerwa ibizamini bibiri kandi hagati y’ikizamini cya mbere n’icya kabiri hagacamo amasaha 72, ariko na nyuma yaho ntabwo barekera aho, bakomeza kumukurikirana kugera bizeye neza ko yakize.
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kugera kuri iki cyumweru bamaze gufata ibipimo birenga 1700, ko kandi uko upima abantu benshi ari nako ugira icyizere ko ntakigucika. Ashimangira ko mu gihe utaragira cyangwa utaragaragaza ibimenyetso, bigoye ko ibipimo byerekana ko umuntu arwaye.
Bimwe mu bimenyetso by’iki cyorezo cya Murburg ni; Ukubabara cyangwa kuribwa Umutwe cyane, Kubabara mu ngingo, Umuriro mwinshi, kuruka ndetse no gucibwamo. Kutirinda iki cyorezo ni ukwikururira akaga no kugakururira abandi. Ni icyorezo cyandura cyane binyuze mu matembabuzi.
Munyaneza Théogène