MARBURG VIRUS: Abakize iki cyorezo ntabwo bakwiye guhabwa akato ako ariko kose- Dr Sabin Nsanzimana
Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hari kugaragara ibipimo byiza by’aho icyorezo kerekeza. Ashimangira ko hashize iminsi itandatu nta muntu mushya ugaragaye ko yanduye Virus ya Marburg. Ahamya kandi ko iyo minsi 6 ishize, nta n’umwe uhitanywe n’iki cyorezo. Asaba ko nta kato mu buryo bwose gakwiye guhabwa umuntu warwaye, akavurwa iki cyorezo agakira, agataha.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ibi yabivuze mu kiganiro cyo kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, aho yari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS/WHO), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, aho baganiriye n’itangazamakuru, bagaruka ku ishusho y’iki cyorezo mu Rwanda.
Dr Sabin, yagize ati“ Turi kubona ibipimo byiza by’aho icyorezo kerekeza, tumaze hafi iminsi itandatu ntawanduye iyi Virusi ugaragaye mushya, ndetse n’abitaba Imana ntawe twabonye muri iyi minsi itandatu ishize. Biratanga icyizere nubwo icyorezo kitararangira ariko bikanatuma dukomeza imbaraga zose kugira ngo ahaba hakiri icyuho, ahaba hari umuntu umwe cyangwa wahuye n’urwaye tutaramenya tube twabasha kumugeraho bityo tugere ku ntsinzi mu buryo budatinze”.
Yakomeje asaba ko nta kato mu buryo bwose gakwiye guhabwa uwakize iki cyorezo, agira ati“ Kubakize nibyo turaguma kubakurikirana…, gukira ni ukuvuga ngo uba wapimwe inshuro ebyiri hagashira amasaha 72 ibipimo bigaragaza ko nta Virus iri mu mubiri wawe, ariko mu bigaragara ni Virus ikiri kwigwaho cyane tureba ngo ese nyuma y’igihe runaka ni gute tuzakomeza kubakurikirana. Kuba yatashye yakize ni uko tuba twizeye ko Virus mu by’ukuri dushingiye ku bipimo bihari ko uwo muntu yakize! Gusa hari uburyo tuzabashyira mu itsinda ribakurikirana y’uko nta kindi kibazo cyavuka kuribo ndetse n’abo babana”.
Akomeza ati” Turashaka gushimangira ko batagomba guhabwa akato ako ariko kose kuko gukira indwara nyine…, buri wese ashobora kurwara indwara iyo ariyo yose ariko gusubira mu rugo abantu bagatangira kuvuga ngo uyu ng’uyu yarwaye iki n’iki! Ibyo turabirwanya cyane, ahubwo tubafashe tunabegere mu kazi, ahandi no mu ngo abo tubana nabo mu miryango abo tuzi kugira ngo Igihugu twese n’Umuryango Nyarwanda ndetse n’ababa mu Rwanda twese tubashyigikiye kuko baciye mu bihe bitoroshye”.
Dr Sabin Nsanzimana, ahamya ko gutsinda iki cyorezo cya Marburg biri hafi, ariko kandi agashimangira ko n’icyazamuka cyose gitunguranye u Rwanda rwiteguye kandi hari ugushyira hamwe nk’abari ku ruhembe rw’ubuzima by’umwihariko abahanganye no kugira ngo iki cyorezo gicike.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye umuhate u Rwanda rushyira mu guhangana n’iki cyorezo. Avuga ko ibikorwa byose bishingiye ku miyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Yashimangiye kandi ko kuri uyu wa Gatandatu babonanye, ko yasanze yiteguye mu buryo bwose gushaka ibisubizo kuri iki cyorezo cya Marburg. Yagize ati“ Ndagushimira cyane Perezida Kagame ku bw’ubuyobozi bwawe bwiza”.
Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko mu bantu 62 bagaragaweho n’iki cyorezo, 15 cyarabahitanye barapfa, 44 baravuwe barakira ndetse basubira mu miryango yabo, mu gihe 3 aribo bakitabwaho.
Munyaneza Théogène