Kamonyi: Abageze mu zabukuru bafata Pansiyo mu rugendo rubasaba urubyiruko kuba ba‘Nkore neza bandebereho’
Abagize ihuriro ry’abageze mu zabukuru bafata Pansiyo bo mu karere ka Kamonyi, bahangayikishijwe n’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu rubyiruko. Byatumye batangira urugendo rwo kwegera urubyiruko, kuruganiriza bagamije kubakangurira kugaruka mu murongo ushingiye ku ndangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda, bagakora bazirikana ko ari amaboko Igihugu gikeneye. Barasaba urubyiruko gukunda umurimo, Gukunda Igihugu no kujyana muri gahunda ya ‘Ndumunyarwanda’.
Mukamulisa Clotilde ukuriye ihuriro ry’abageze mu zabukuru bafata Pansiyo bo mu karere ka Kamonyi, avuga ko imyitwarire ya benshi mu rubyiruko muri iki gihe ihangayikishije, ko kandi buri wese ukunda Igihugu, ureba kure kuhazaza akwiye guhaguruka akagira icyo akora mu gutuma uru rubyiruko rugaruka mu murongo ukwiye, bakaba amaboko n’imbaraga byubaka Igihugu koko.
Avuga ku myitwarire y’Urubyiruko muri ibi bihe, yagize ati“ Imyitwarire y’abana muri iki gihe irahangayikishije! No mu biganiro tugirana urabyumva! Umwana uramubwira uti nyura aha we akinyurira hariya, uri umubyeyi we. Gusa na bamwe mu babyeyi ntabwo turi shyashya ariko na none mu rubyiruko ni uguhaguruka kuko nibo mbaraga z’Igihugu”.
Aganira na bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Rugalika kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2024, Mukamukisa yasabye buri wese yaba urubyiruko, yaba abakuze guhaguruka bagashyira imbaraga hamwe mu gukora ibyiza, mu kuba ba Nkoreneza bandebereho, gufasha urubyiruko rumaze guta umuco, rumaze gutana kugaruka mu murongo ukwiye umunyarwanda wifitemo Indangagaciro na Kirazira.
Yagize kandi ati“ Uru ni urugendo rudahagarara twatangiye rwo kwegera urubyiruko kugira ngo tubatoze umuco kuko tubona ko muri iki gihe mu rubyiruko umuco waragiye ucika. Turashaka kugira ngo tubagarure mu murongo ukwiriye, bagire amatwara amwe abaganisha ku iterambere, ku bupfura, ku muco mwiza, kubakura mu bibi bagaragaramo ahubwo bakarangamira ibyiza bizabaherekeza mu rugendo rwo gukunda no kubaka Igihugu kugeza bashaje”.
Akomeza asaba ababyeyi ko uru ari urugamba rukomeye rwo kugarura amaboko n’imbaraga z’Igihugu zirimo kujya ahatari heza. Ati“ Uru ni urugamba rukomeye, ni muze dufatikanye twese!, dufatikanye dushyire abana bacu ku murongo. Mu byeyi mu rugo iwawe banza ufate iya mbere nubona bitagendeka ubone kugera kuri ya Sibo, kwa Mudugudu, ubone kugera ku Murenge…!, ariko njye ndavuga ngo dufatikanije twembi ababyeyi twese, abarera aba bana tukaba intangarugero mu ngo zacu, ndahamya neza ko n’abana bacu batugororokera. Ni dusenge, dutoze abana bacu gusenga, dutoze abuzukuru bacu gusenga kuko iyo wasengeye ikintu, ndakurahiye kirakoreka”.
Nkurikiyinka Petero Damiyani, afite imyaka isaga 77 y’amavuko. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komine Kayenzi( ubu ni Umurenge wa Kayenzi ho muri Kamonyi). Yahishuriye urubyiruko ibanga ryo kuramba ariko kandi ukarambira mu byiza uri amaboko abantu n’Igihugu bakeneye.
Ati“ Kugira ngo ngere aha, meze uko ndi ngifite imbaraga, nkibasha kuba ukenewe kandi ufasha abandi haba mu bitekerezo, haba no mu bikorwa! Mu buzima bwanjye nishingikirije ku bintu bitatu by’ingenzi. Icyambere ni ukugira Imana inshuti. Imana yabaye inshuti yanjye ariko nanjye mba inshuti yayo. Kuba inshuti yayo ni ugukora ibyo ishaka, ibyiza. Iyo uyibwiye nta buryarya irakumva kandi ikagusubiza neza kuko nawe uba ukora ibyiza”.
Akomeza ati“ Icya kabiri muri ubu buzima kuva mu buto bwanjye nagerageje kubana na buri wese Amahoro ari umuto ari umukuru, naharaniye kubana na bose neza. Icya Gatatu cyamfashije muri ubu buzima ni; Ugukora. No kugeza n’uyu munsi ndi umusaza ngerageza gukora utwo nshoboye kandi neza, ku gihe. No mu rugo iwanjye ngerageza kubana neza n’abanjye bose, ndetse n’abandi kandi nabo mbasaba kubigenza batyo”.
Akomeza avuga ko uru rugendo rwo kwegera urubyiruko arwitezemo kubona Abanyarwanda b’ejo hazaza hazima. Bazima mu Mutekano, bazima mu mikorere n’imikoranire, bazima mu iterambere ry’Igihugu. Ashimangira ko akurikije imbaraga Igihugu gishyira mu ngamba zigamije kwegera urubyiruko, ejo harwo ni heza mu gihe buri wese ahagaze neza mu mwanya we, agakora ibyiza kandi agaharanira kuba uwo bose bareba bakigiraho ibyiza.
Bamwe mu rubyiruko bashima uru rugendo rutangiwe n’Abakuze.
Mpuhwe Arcade afite imyaka 24 y’amavuko akaba umwe mu rubyiruko witabiriye ibi biganiro. Yabwiye intyoza.com ati“ Ndashima iyi ntambwe y’ababyeyi bacu bakuze batangiye kutwegera no kuduhwitura ngo nk’urubyiruko tugaruke mu murongo ukwiye. Inyitwarire y’Urubyiruko iteye impungenge cyane muri iyi minsi kuko hatagize igikorwa ngo hagire igihinduka byaba bibi cyane mu minsi iri imbere. Ndasaba ko ibiganiro nk’ibi bishyirwamo imbaraga, urubyiruko tukegerwa, tukagira umwanya wo kuganirizwa no kuganira hagati yacu. Ndasaba bagenzi banjye kumva inama n’impanuro tugirwa, tukaba urumuri rumurikira abandi, tukaba koko amaboko akorera Igihugu”.
Christine Byukusenge afite imyaka 25 y’amavuko. Avuga ko hari igikwiye gukorwa ku rubyiruko rugaragaza imyitwarire itanoze, idahesha ishema Umuryango, idahesha ishema Igihugu nabo ubwabo. Ati“ Abitwara nabi mbere na mbere ku bwanjye ndabanenga, nabo ubwabo aho bari binenge, bagire igihe cyo kwicara bitekerezeho, bibaze abo baribo mu bantu, bibaze abo bashaka kuzaba bo, Ese mu gihe cyanjye igihe nzaba mfite abana njyewe nsheshe akanguhe, nzabahagarara imbere mbabwire, mbahe urugero rw’ibyo nakoze byabafasha? Ni bibuke neza ko uko barimo kwitwara ubu hari uzabibabaza cyane ko turi urubyiruko tuzagera imbere tubyare, tugire abana bazakenera inama zacu”.
Akomeza agira ati” Ese umunsi umwana azakubaza uko akwiye kwitwara uzamubwira uko witwaraga abikurikize? Ese nubona imyitwarire ye ari nk’iyawe bizakunezeza”?. Asaba Urubyiruko guterwa ishema n’Igihugu, bagaharanira kuba urugero rwiza bazaha abazabakomokaho. “Ni tugire kumva no kumvira dukore ibyiza“.
Uru rugendo rwo kwegera urubyiruko rwatangijwe n’iri tsinda ry’abageze mu zabukuru bafata Pansiyo bo mu karere ka Kamonyi, rwatangiriye mu Murenge wa Rugalika ariko kandi bafite intego yo kuzenguruka imirenge yose uko ari 12, kandi aho banyuze bagasiga bakoze amatsinda afite ibikorwa bihuza urubyiruko byaba ibimina, byaba se ubundi buryo bwo kwishyira hamwe butuma bagira igihe cyo guhura hagati yabo bakaganira ku myitwarire iboneye, ku cyatuma bakora neza bakiteza imbere.
Munyaneza Théogène