Kamonyi-Rugalika: Niba ufite Ubwenge budakoreshwa Uhwanye n’utabufite!Baho ubuzima bufite intego-Christine Byukusenge
Byukusenge Christine, afite imyaka 25 y’amavuko. Asaba bamwe mu rubyiruko rwatannye, rwataye indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda kugaruka mu nzira ikwiye, bakabaho ubuzima bufite intego kuko atari ibivejuru. Abasaba kuva mubidafite umumaro bagakoresha ubwenge n’amahirwe ari imbere yabo. Asaba kandi uru rubyiruko bagenzi be gukura amaboko mu mufuka bagakora, bakamenya kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu kibaha, bakiteza imbere aho kuba mu bidafite umumaro bituma baba ikibazo ku muryango ndetse n’Igihugu.
Byukusenge, yagaragaje ibitekerezo byuzuye ubwenge ubwo yari mu rubyiruko rwahamagawe ngo ruganire n’Abageze mu zabukuru bafata Pansiyo bo mu karere ka Kamonyi. Ibiganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Rugalika.
Mu nyota yo gushaka kumenya ibyo urubyiruko rukwiye kwigira kuri aba bakuze kugira ngo rurangwe n’imico n’imyitwarire ikwiye byaruherekeza mu rugendo rw’Ubuzima rugasaza rutandavuye, ahubwo ari amaboko n’imbaraga byubaka Igihugu, Byukusenge yabajije Umusaza Nkurikiyinka Petero Damiyani wabaye Burugumesitiri wa Komine Kayenzi( ubu ni mu murenge wa Kayenzi muri Kamonyi), ati“ Mwakoreye neza Igihugu n’Abaturage mwagiye mubana!, uyu munsi muri indorerwamo abato twakwigiraho! Ni banga ki mwakoresheje, ese twe twakora iki ngo tuzagire amasaziro meza”?.
Mu kumusubiza, Nkurikiyinka Petero Damiyani w’ imyaka isaga 77 y’amavuko yagize, ati“ Kugira ngo ngere aha, meze uko ndi ngifite imbaraga, nkibasha kuba ukenewe kandi ufasha abandi haba mu bitekerezo, haba no mu bikorwa! Mu buzima bwanjye nishingikirije ku bintu bitatu by’ingenzi. Icyambere ni ukugira Imana inshuti. Imana yabaye inshuti yanjye ariko nanjye mba inshuti yayo. Kuba inshuti yayo ni ugukora ibyo ishaka, ibyiza. Iyo uyibwiye nta buryarya irakumva kandi ikagusubiza neza kuko nawe uba ukora ibyiza”.
Yakomeje agita, ati“ Icya kabiri muri ubu buzima kuva mu buto bwanjye nagerageje kubana na buri wese Amahoro ari umuto ari umukuru, abantu bose naharaniye kubana na buri wese Amahoro. Icya Gatatu cyamfashije muri ubu buzima ni; Ugukora. No kugeza n’uyu munsi ndi umusaza ngerageza gukora utwo nshoboye kandi neza, ku gihe. No mu rugo iwanjye ngerageza kubana neza n’abanjye, ndetse n’abandi kandi nabo mbasaba kubigenza batyo”.
Christine Byukusenge, atanga inama n’impanuro ku cyo urubyiruko rukwiye gukora kugira ngo rutazagira ukwicuza ku hazaza, ubwo bazaba bashaje, bari imbere y’abana babo, abuzukuru cyangwa abandi bababaza icyo bimariye, bamariye Igihugu n’abandi mu nzira y’ubuzima banyuze.
Yaragize ati“ Abitwara nabi mbere na mbere ku bwanjye ndabanenga, nabo ubwabo aho bari binenge, bagire igihe cyo kwicara bitekerezeho, bibaze abo baribo mu bantu, bibaze abo bashaka kuzaba bo? Ese mu gihe cyanjye igihe nzaba mfite abana njyewe nsheshe akanguhe, nzabahagarara imbere mbabwire, mbahe urugero rw’ibyo nakoze byabafasha? Ni bibuke neza ko uko barimo kwitwara ubu hari uzabibabaza cyane ko turi urubyiruko tuzagera imbere tubyare!, tugire abana bazakenera inama zacu. Ese umunsi umwana azakubaza uko akwiye kwitwara uzamubwira uko witwaraga abikurikize? Ese nubona imyitwarire ye ari nk’iyawe bizakunezeza”?.
Akomeza asaba urubyiruko kumva no kumvira. Ati“ Kumva ni kimwe no kumvira ni ikindi. Inama ziratambuka, zitambuka kenshi na henshi ndetse! Ahubwo barabyumva ariko ntibabyumvire. Ni bagerageze babishyire mu bikorwa, barebe ubibabwira, ese ni inde mu bantu!? Bamufatiraho urugero!, ndetse kuba ahagaze arimo kubagira inama ni uko nawe hari ibyo yitondeye. Ni bagerageze bitondere izo nama bazumve kandi bazumvire bazishyire mu bikorwa”.
Hari ibyo abona Igihugu gikwiye gukorera uru rubyiruko rumeze nk’ururi mu biganza bitari ibyashakirwamo icyiza. Ati“ Icyambere ni uko babanza bakabegera, bakumva muri bo bashaka kuzaba bande?. Hari igihe wakwegera umuntu ukamenya ikimurimo, ukagishyigikira akazaba undi muntu utandukanye n’uwo uri kubona ko agiye gupfa ubusa, ahubwo akaba cyakindi(wawundi) arotamo kuba we habayeho kwegerwa”.
Byukusenge, hari indwara abona yabaye nka karande mu bakuze yo kutita no gukebura abato, aho babaye nka ba ntibindeba kandi nyamara ngo ibyangirika byose bibagiraho ingaruka, haba kuribo n’ababo. Ati“ Hari ikintu kimaze kuba nk’igisanzwe cyabaye nk’indwara yanduye mu bantu bakuru, bavuga ngo ubundi se ndajya kumukebura! Ntawe nabyaye, ntago bindeba!, bakaba ba ntibindeba. Ni bakebuke bongere babe Ababyeyi nk’abacyera basangaga umwana ari mu ikosa bakamucyaha, kuko namucyaha akamubwira umunsi ingaruka z’icyo ari gukora yanze kumvira ngo avemo zaje azavuga ngo wa muntu yarambwiye si numva, bitume anatanga ikigisho ku bandi”.
Akomeza asaba abakuze bakwiye kuba bafatirwaho urugero ati“ Ni mutwegere, wasanga harimo n’ibintu byinshi biri muri twebwe, natwe tubibabwire mudufashe kugera ku ndoto zacu”. Imvano y’ibibazo biri mu rubyiruko, nubwo Byukusenge abona ko rubifitemo uruhare rwarwo, akomeza atunga intoki abakuru kudahagarara neza mu nshingano kugira ngo n’abafite ubwonko busa n’ubusinziriye bukanguke bitume bamenya icyo bakwiye kuba bakora cyane ko ngo imyaka y’ubuto bazi neza ko ishukana cyane.
Byukusenge, asaba abo bireba bose mu nzego zitandukanye gushaka uko hajyaho ihuriro ry’abakuru n’abatoya, aho bajya bahura bakaganira, bakungurana ibitekerezo. Asaba kandi ko abafite imishinga hashyirwaho uburyo bworoshye bwo kubonamo ubwo bushobozi, bwaba ubw’amafaranga cyangwa se inkunga z’Ibitekerezo, bityo bikaba byafasha umwe wari mu itsinda ribi kugaruka mu murongo ukwiye bitewe n’uko abonye ibimuhuza, ibyo akora.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.