Kamonyi-Runda: Operasiyo ya Polisi yataye muri yombi 3 bakekwaho gutega abantu mu nzira
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024, ahagana ku i saa kumi n’imwe mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi yakoze Operasiyo ita muri yombi abasore babatu bakekwa gutegera abantu mu nzira bakabambura utwabo. Uretse no kubambura, amakuru agera ku intyoza.com ni uko hari n’ubwo abategwaga bahohoterwaga.
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze umukwabu(Operasiyo) mu rukerera igata muri yombi abasore batatu bakekwaho ubujura bwo gutega abantu mu nzira bagenda bakabambura Terefone n’ibindi.
Aba basore batawe muri yombi( twirinze gutangaza amazina yabo), umwe afite imyaka 20 y’amavuko, undi wa kabiri afite imyaka 24 y’amavuko mu gihe uwa Gatatu afite imyaka 31 y’amavuko.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko aba basore bafashwe. Avuga ko bose uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB y’i Runda( ku Ruyenzi).
Mu butumwa bwa Polisi, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko Polisi isaba abaturage gutanga amakuru ku bantu nk’aba bagafatwa. Yagize kandi ati“ Turaburira abishora muri ibi bikorwa kubireka bitaba ibyo Police irakomeza kubahiga bukware bashykirizwe amategeko”. Akomeza asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, nti hagire ubona ikibi kiba cyangwa abagikora ngo aceceke.
intyoza
No Comment! Be the first one.