Kamonyi-Operasiyo simusiga: Umunsi w’umwijima ku ‘Abahebyi’ n’abakekwaho ubugizi bwa nabi
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi iri muri Operasiyo yo guhiga bukware no guta muri yombi abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko (abazwi nk’Ibihazi), abashora abameze nk’abo mu bucukuzi butemewe ndetse n’abandi bagaragara mu bikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano.
Ni iminsi ibiri y’Umwijima ku bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, aho kandi iyi minsi icuze umwijima ku bandi bakora ibikorwa bibi birimo ibihungabanya umutekano n’ituze bya rubanda mu mirenge ya; Rukoma, Ngamba ndetse na Kayenzi.
Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko muri iyo Operasiyo yakozwe na Polisi ku bufatanye na bamwe mu baturage, hamaze gutabwa muri yombi abantu 10.
SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko iyi Operasiyo iri mu bikorwa Polisi irimo byo gukumira no kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bimaze iminsi bikorwa ariko by’umwihariko abafashwe bakaba baratawe muri yombi mu mukwabo udasanzwe wakozwe kuva kuri uyu wa mbere kugera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024 mu mirenge wa Rukoma, Ngamba na Kayenzi.
Avuga ko mu bamaze gutabwa muri yombi muri iyi minsi ibiri (ubariye ku masaha agize umunsi nta minsi 2 irimo) barimo; Abagabo n’Abasore umunani(8) hakiyongeraho ba 2 bo kuri uyu wa mbere, bose bakaba 10, bakoraga ubu bucukuzi ndetse bakagaragara mu bindi bikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano.
Muri abo batawe muri yombi barimo; Umusore w’imyaka 24 ukekwa no mu bindi bikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa akoresheje umuhoro. Harimo kandi undi mugabo w’imyaka 31 nawe ucyekwa gushora akoresha abandi bakozi muri ubwo bucukuzi butemewe n’amategeko.
SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye intyoza.com ko abatawe muri yombi, banafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi harimo ibitiyo n’umunzani.
Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu bagafatwa. Asaba kandi aba baturage gukomeza ubwo bufatanye, akibutsa ko ntawe ukwiye kubibona ngo abiceceke kuko ingaruka ari nyinshi zirimo; Kubura ubuzima bw’abantu no guteza umutekano muke mu bundi buryo butandukanye. Asaba buri wese kuba Ijisho rya mugenziwe no gutangira amakuru neza kandi ku gihe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo avuga kandi ko Polisi y’u Rwanda isaba Abishora muri ibyo bikorwa byavuzwe n’ibindi byose bitemewe n’amategeko kubireka kuko“ Polisi idashobora kubyihanganira kandi kumva ko wabikora ukaducika byo ntibishoboka”.
Abatawe muri yombi muri iyo mirenge, bamwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma, abandi bari ku ya Kayenzi mu gihe abandi bazanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Gacurabwenge.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.