Amajyepfo: Polisi ikomeje guhiga no guta muri yombi abakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi
Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakoze ibikorwa by’umukwabu byo gushakisha no gufata abantu bakekwaho guteza umutekano muke mu turere dutandumanye. Muri ibi bikorwa abagabo 15 bari mu kigero cy’imyaka itandukanye nibo bafashwe i Kamonyi, Nyamagabe na Nyaruguru.
Nkuko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com, mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Muganza muri Nyagacyamo hafatiwe abantu bane b’igitsina gabo bari mu kigero cy’imyaka 17 na 30 y’amavuko.
Aba bafashwe, bakekwaho ibikorwa byo kwiba mu buryo butandukanye, aho bategera abantu mu nzira bakabambura, bakabakomeretsa bitwaje ibikoresho bikomeretsa. Uretse gutegera abantu mu nzira bakabambura ndetse bakanabakomeretsa, bakekwaho gutera mu ngo z’abantu bakiba abaturage aho banatobora amazu.
Aba bafatiwe muri Kamonyi mu murenge wa Runda, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda nkuko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabibwiye umunyamakuru.
Ibisa n’ibi kandi, byakozwe mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugali, Nyabivumu. Aha, hafashwe abantu 06 b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 27 na 47, bose bakekwaho ubujura.
Aba batawe muri yombi, ni abategera abantu mu nzira bakabambura utwabo, bakabakomeretsa bitwaje ibikoresho bikomeretsa ndetse no kwiba mu ngo z’abaturage batobora amazu. Uko ari 6, bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Gasaka.
Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara y’Amajyepfo kandi, yakoze ibikorwa nk’ibi byo guhiga no gufata abantu nk’aba mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ngoma na Ngera, aho yataye muri yombi abantu 5 b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 17 na 40.
Aba batawe muri yombi nabo barakekwaho ubujura, aho bategera abantu mu nzira bakabambura, bakabakomeretsa bitwaje ibikoresho bikomeretsa ndetse no kwiba mu ngo z’abaturage batobora amazu. Aba bose, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngera.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ibi bikorwa, isaba abaturage gukomezanya nayo ubufatanye bayiha amakuru kandi ku gihe. Yibutsa ko ntawe ukwiye guhishira cyangwa kwirengagiza gutanga amakuru ku munyacyaha kabone n’ubwo mwaba mufitanye isano y’amaraso kuko ubutaha niwowe ubwawe yagirira nabi cyangwa se uwawe.
SP Emmanuel Habiyaremye, araburira uwo ariwe wese wijanditse mu bikorwa bibi ibyo aribyo byose ko Polisi itazihanganira na rimwe abateza umutekano mucye badashaka kuva muri ibyo bikorwa bibi. Abinangiye bakaba badashaka kubivamo ababwira, ati“ Mwitegure no kwirengera ingaruka z’ibyo bikorwa bibi mwanze kureka kuko nta gahenge Polisi izabaha, muzafatwa mubiryozwe”.
intyoza