Kamonyi: Abahoze mu bikorwa bitemewe, barahindutse ubu barahatanira ibikombe
Bitwa“Imboni z’Impinduka”. Bamwe bahoze ari abajura mu bikomeye n’ibyoroheje, abandi bari abacuruzi b’ibiyobyabwenge kandi nabo bakabikoresha, barangwaga n’urugomo n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko ariko uyu munsi, barahindutse ni urugero rwiza rwo kuva mu byaha ukaba amaboko Igihugu gikeneye, ugakora ukiteza imbere.
Ni abasore n’abagabo 21 bose bavuye mu bigo by’Igororamuco ariko kandi bakagira n’undi umwe wo mu rubyiruko rw’Abakorerabushake babafasha kwiteza imbere no gutekereza ahazaza ndetse no kubigisha umurongo Igihugu kibifuzamo ndetse n’umumaro wabo ku buzima bwabo bwite n’ubw’Igihugu.
Bose, babarizwa muri Koperative bise“ Imboni z’Impinduka“ za Kamonyi aho bafite icyicaro mu Murenge wa Rukoma. Ibikorwa bibi bahozemo, babitangiye bakiri mu myaka yo hasi ariko baza gufatwa bajyanwa mu bigo by’igororamuco nka; IWAWA na GITAGATA. Barahinduka biyemeza kuva mu byangwa n’amategeko baba abantu bazima, bibumbira hamwe batangira imishinga yo kwiteza imbere.
Hambere aha ku wa 27 Ugushyingo 2024, abagize izi Mboni z’Impinduka bagiye mu marushanwa mu bijyanye n’ubuhinzi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, umushinga wabo wo guhinga ibihumyo uba ariwo utoranywa mu yindi yose yari mu irushanwa.
Nafutari Tuyisabe, Perezida wa Koperative Imboni z’Impinduka, yabwiye intyoza.com ko bagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe bagakora Koperative nyuma yo kuva mu bigo by’Igororamuco bakitekerezaho, bagafata icyemezo cyo kureka ibikorwa bibi bagakoresha amaboko n’ubwenge bwabo biteza imbere kandi baharanira ko amaboko yabo akorera Igihugu ibikorwa by’iterambere.
Kubijyanye n’uyu mushinga wo guhinga Ibihumyo, avuga ko bakora Imigina ndetse bakanigisha abandi bifuza kubegera kugira ngo babasangize ubwo bumenyi bw’ibikorwa byiza bakora bishobora kubatunga, bikabubakira ahazaza heza kuko ari ishoramari mu buhinzi ribyara amafaranga.
Kuba iyi Koperative Imboni z’Impinduka igizwe n’igitsina Gabo gusa, Nafutari avuga ko atariko babyifuza, ko nubwo ariko bayitangiye ariko bashaka ko haboneka na Bashiki babo kuko hari abahoze babarizwa mu bikorwa bibi bavuye nabo mu bigo by’Igororamuco, uyu munsi bakaba barahindutse ku buryo ari amaboko mazima bakwakira bagakorera hamwe ibikorwa bizima byo kwiyubaka no kubaka Igihugu.
Avuga kuri ubu buhinzi bw’ibihumyo bakora, Nafutari yabwiye intyoza.com ko bakoresha Tekinoloji yavumbuwe n’Abashinwa, aho bakoresha ibisigazwa byo mu buhinzi nabyo bigatanga ibindi byo mu buhinzi nk’ibihumyo kandi bigakura mu gihe gitoya ku buryo mu gihe cy’ibyumweru bibiri baba basaruye kandi umugina umwe bakawusaruraho mu gihe cy’amezi atatu.
Igihembo bakuye ku rwego rw’Intara kingana na Miliyoni imwe y’amafatanga y’u Rwanda. Ni igihembo kije gisanga icyo bari batsindiye ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi mbere yo kujya kurushanwa ku rwego rw’Intara.
Nafutari Tuyisabe, avuga ko ibi bihembo uretse kubafasha kwagura imishinga y’ibikorwa byabo bakiteza imbere, ngo bazanayifashisha mu bukangurambaga muri bagenzi babo bakibarizwa mu bikorwa bibi ariko kandi by’umwihariko kwiyegereza abamaze kuva mu bigo by’Igororamuco kugira ngo babafashe gutekereza no gukora imishinga yabubaka, bakarushaho kuba amaboko meza akwiye gukorera Igihugu.
Avuga ku iterambere bifuza yagize ati“ Dukeneye gukora Amafaranga kuruta kuyakorera. Iyo mvuze gukora amafaranga ntabwo ari ugushaka imashini ziyakora kuko na BNR( Banki Nkuru y’Igihugu) iyakora, ahubwo twebwe ni ugushaka ibikorwa biyabyara tugategura neza ahazaza hacu kuko nibyo bizadufasha kubaho neza muri ino Si”.
Nafutari asaba urubyiruko by’umwihariko abakiri mu bikorwa bitemewe ibyo aribyo byose guhindukira bagakura amaboko mu mufuka bagakora. Abacira umugani agira ati“ Itunda riryoshye ryera ku rugemwe wavomereye ukanuhira”. Akomeza abwira urubyiruko muri rusange, abagira inama yo kuzirikana ko Igihugu ari icyabo nk’abakiri bato kurusha abandi bose, ko aribo bo kukigira cyiza kuruta uko kiri uyu munsi.
Amakuru intyoza.com ifite ni uko Koperative Imboni z’Impinduka, guhera kuri uyu wa 01 Ukuboza 2024 nk’abitegura guhiganwa ku rwego rw’Igihugu batangira Umwiherero( Boot Camp) mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mukarere ka Burera.
Munyaneza Théogène