Kamonyi: RIB ikorera Runda yongeye gushyirwa mu majwi imbere y’Umuvunyi
Umuturage Mukandanga Annonciata, utuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, ari mu nteko y’Abaturage imbere y’umuvunyi wungirije Mukama Abbas, yanenze abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB sitasiyo ya Runda, avuga ko amezi abaye hafi atanu yarabagejejeho ikirego cy’ihohoterwa ryakorewe umwana we ariko ntihagire igikorwa.
Mukandanga Annonciata, yabajije ikibazo cy’umwana we witwa Munezero Deogratias ufite imyaka 21 y’amavuko wakubiswe, agakomeretswa ndetse akamburwa ariko kuva mu kwezi kwa Karindwi batanga ikirego kuri RIB ya Runda amezi abaye hafi atanu batazi icyakozwe.
Imbere y’abaturage n’Ubuyobozi, yavuze ko umwana we yakubiswe, agakomeretswa ndetse akamburwa tariki ya 05 Nyakanga 2024, bagatanga ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Runda tariki ya 17 Nyakanga 2024 ariko kuva icyo gihe ngo mu kwezi kwa Nzeri, yahamagaye umukozi wa RIB i Runda amusubiza ko babyibereyemo kugeza n’ubu.
Avuga ko umwana we yajyanywe kwa muganga i Kigali acishwa mu cyuma, arwarira kwa muganga icyumweru, avuyemo aba aribwo atangira kwiruka ku kurega ashaka ubutabera ariko kugeza ubwo yatangaga ikibazo ku muvunyi, hari na Meya n’Umuyobozi wa RIB ku rwego rw’Akarere ndetse n’uhagarariye Polisi, yavuze ko yarangaranywe na RIB nyamara ibyo yatumwe byose yarabitanze amezi akaba akabakaba atanu.
Avuga ko uyu wahohoteye umwana we yidegembya ndetse uko amubonye agira ubwoba agahunga cyane ko ngo hari ubwo bahuye ari kuri moto akagenda amusanga atazi icyo ashaka agahitamo kwiruka ahunga, ajya kwihisha ku rugo yari agezeho undi amubuze agakata agakomeza, nawe akaza kuhava nyuma bugorobye kubera ubwoba.
Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru wungirije acyumva iki kibazo cy’Umuturage umaze amezi hafi atanu yararegeye RIB Runda ikamurangarana, yasabye ukuriye RIB ku rwego rw’Akarere kugira icyo avuga kuri iki kibazo.
Nyuma y’ibibazo uyu ukuriye RIB ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi yahase uyu muturage, yasabye uyu mubyeyi ko kuri uyu wa Gatatu aza kumureba ku biro bya RIB i Runda akamufasha.
Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ahora asaba Abayobozi mu nzego zitandukanye gushyira umuturage ku usonga.
Avuga ko muri iyi nteko y’Abaturage hari uhagarariye RIB ku rwego rw’Akarere, ko ndetse ariyo mpamvu yamuhaye ijambo ngo agire icyo avuga ku kibazo cy’umuturage ndetse akaba azanakora Raporo igaragaza impamvu ikibazo cyatumye Dosiye ye itinda.
Mukama Abbas, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage no kugerageza gukemura ibibazo bafite mu buryo bwose, ibyo batabashije abibutsa ko hari izindi nzego z’ubuyobozi bakwiyambaza. Yababwiye ko kutumva umuturage, kutamukemurira ibibazo bidashyira umuturage ku isonga, ko ahubwo bitamukundisha Igihugu.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.