Kamonyi: Mbasabye gukunda Igihugu nkuko Inkotanyi zakitangiye kugira ngo tubeho-Mukama Abbas
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Ruswa, Mukama Abbas yasabye abaturage ba Rugalika ho muri Kamonyi kugandukira Ubuyobozi ariko kandi no kudaceceka mu gihe babona ibitagenda, ahari Ruswa n’akarengane. Yabasabye gukunda no gukorera Igihugu, ababwira ko icyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashaka ari uko umuturage aba ku Isonga, akitabwaho mu buryo bwose.
Aganira n’Abanyarugalika mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa 03 Ukuboza 2024 yabereye mu kagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugalika, Mukama Abbas yababwiye ko umunsi ku wundi bakwiye guharanira gukora ibyiza, bakubaha ubuyobozi ari nako bakundisha abo babyara Igihugu no kukitangira.
Avuga ku burere bukwiye guhabwa abana yagize ati“ Leta ikora ibyo igomba gukora ariko uburere bwa mbere ubuhabwa n’ababyeyi. Abana bazonke Amashereka meza arimo Urukundo abakundishe Igihugu. Tudakoze ibyo twaba duhemukiye Perezida wacu kandi yaratuvunikiye. Uwakugiriye neza uzamusubize Ineza kuko kuba turi hano twemye ni ukubera Paul Kagame. Ineza yatugiriye ntabwo twabona amafaranga tumuha uretse kumusabira ku Mana, Izamuhe Ijuru”.
Yagize kandi ati“ Mbasabye gukunda Igihugu, mukitangire nkuko Inkotanyi zakitangiye kugira ngo tubeho. Ndumunyarwanda muzayizirikane! Imana yashatse ko tuba Abanyarwanda izi impamvu twavutse turi Abanyarwanda, ntitwabihindura uko byagenda kose. Turi abavandimwe, dufite ururimi rumwe ruduhuza, Umuco wacu ni umwe. Ntabwo byari kunanira Imana ko twavuka buri muntu afite ururimi avuga, ariko yashatse ko tugira umuco uturanga, ururimi rwacu ni ururimi rumwe”.
Yakomeje ababwira ati“ U Rwanda rwavuye habi, rwazutse 1994 Perezida wa Repubulika amaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Niyo mpamvu twongeye kuzuka bwa Kabiri. Dufatane urunana rero kandi tuzahoze Imana mu mitima yacu. Uru Rwanda ni turufate mu maboko yombi, muzahorane Uwiteka, Muzahorane Perezida Paul Kagame mu mitima yanyu. Atwifuriza ineza, dukomeze tumukunde, twagize amahirwe turamubona, ni Imana yamuduhaye. Abana bacu arabakunda, arabifuriza ibyiza, Kamonyi muyirinde”.
Mukama, yababwiye ko abayobozi ari abagaragu b’abaturage bose, ko kandi iyo bitwaye neza imbere yabo babakundisha Igihugu, ko iyo bakemuye ibibazo byabo babakundisha Perezida Paul Kagame.
Avuga ko Abanyarwanda bagize amahirwe Imana Ibaha Perezida Paul Kagame ukunda Abanyarwanda, ubifuriza ineza. Ati“ Yatubwiye ko muri iyi manda y’imyaka itanu ari ugushyira Umuturage ku Isonga”. Yakomeje ababwira ko utazabakorera akazi nk’uko bigomba batazaceceka, bazajye babibwira Perezida wa Repubulika kuko iyi myaka itanu nta muturage ugomba kurengana. Yabasabye kwamagana Ruswa muri Kamonyi.
Muri iyi nteko y’Abaturage yahuriranye n’Icyumweru ngaruka mwaka cyo kurwanya Ruswa, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Ruswa, Mukama Abbas yavuze ko Ubuyobozi buyobowe na Perezida Paul Kagame butihanganira na rimwe umuntu wese urya Ruswa. Yakiriye ndetse afasha guha umurongo ibibazo n’ibyifuzo by’Abaturage ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi n’abandi bayobozi barimo inzego z’Umutekano. Yibukije ko ahari Ruswa nta Mutekano uharangwa, nta Terambere, nta Mibereho myiza y’Abaturage.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.