Umutegetsi ukomeye mu Burundi yamaze kwaka ubuhungiro mu Bubiligi
Inzego z’U Bubiligi zemeje ko hari umutegetsi ukomeye mu Gihugu cy’u Burundi wasabye ubuhungiro nyuma yo gusoza ubutumwa bwari bwamujyanye, agahitamo kudasubira mu Gihugu cye. Uyu mutegetsi, ni umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Uburezi muri iki gihugu. Biranavugwa ko atariwe gusa, ko hari n’abandi banze gusubira i Burundi.
Amakuru ava muri zimwe mu nzego z’Igihugu cy’U Bubiligi aremeza ko hari umutegetsi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi( Ubushikiranganji bujejwe indero) mu Burundi, watse ubuhingiro mu Bubiligi nyuma yo kwanga gutaha mu Burundi asoje kwitabira ibikorwa byari byamujyanye.
Leta y’u Burundi nayo, ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi iyobowe na François Habyarimana, ivuga ko uwari umuyobozi mukuru w’inyigisho z’imyuga yari mu rugendo rw’akazi mu Bubiligi yahezeyo yanga kugaruka.
Iryo tangazo rya Leta ryaje ryemeza amakuru yari amaze igihe acaracara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari umutegetsi w’u Burundi watorokeye mu Bubiligi. Biravugwa kandi ko hari n’abandi barundi batari bake, bamaze guhitamo gufata iyindi nzira aho gusubira mu Burundi basoje ingendo z’akazi.
Byatangiye ari igihuha…
Mu gihe byatangiye kunugwanugwa mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kumwe ku mbuga nkoranyambaga ko hari umutegetsi w’u Burundi wari mu rugendo rw’akazi mu gihugu cy’U Bubiligi yashimye kugumayo asaba ubuhungiro.
Nyuma y’aho atagarutse, Minisitiri w’Uburezi, Francois Habyarimana yanditse agena by’agateganyo umuyobozi mukuru mushyashya ushinzwe inyigisho z’imyuga muri iyo Minisiteri, kuko uwari ubishinzwe yagiye akiherera iyo aho kugarukana ubutumwa bw’akazi yari yoherejwemo.
Nubwo abategetsi mu gihugu cy’u Burundi by’Umwihariko muri Minisiteri y’Uburezi birinze kuvuga amazina y’uyu mutegetsi watse Ubuhungiro, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye ko uwo waheze akanga kugaruka ari Germain Ndayishimiye wari umuyobozi mukuru ushinzwe inyigisho z’imyuga.
Amakuru BBC Gahuzamiryango yabonye, ni uko uyu mutegetsi yari mu rugendo rw’akazi aho yari yatumiwe n’igisata cy’ingoma y’U Bubiligi gishinzwe gufashanya hagati y’u Bubiligi n’u Burundi (Enabel). Urwo rugendo rw’akazi rukaba rwaratangiye taliki 17 ukwezi kwa Kigarama (11) rukarangira taliki 20 z’uko kwezi ari naho yari gusubira mu Burundi.
intyoza