Kamonyi-Rugalika: Imirire mibi yari imutwaye abana, Abajyanama b’Ubuzima barahagoboka
Mukandayisenga Josiane, umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi ahamya ko iyo hataba Abajyanama b’Ubuzima, Ubuzima bw’Abana be 2 bwari bugiye kubera ikibazo cy’imirire mibi. Yumvaga kubagaburira ibijumba, Ibishyimbo n’imyubati bihagije ngo babeho neza. Bigeze ahakomeye, yagobotswe na Shishakibondo no kwigishwa uko bategurira umwana indyo yuzuye, ubuzima buragaruka.
Avuga ku cyabaye intandaro yo kugira ngo abana bajye mu kibazo cy’Imirire mibi, Mukandayisenga yagize ati“ Nari ndi umukene pe! Ntacyo kurya mbona, mbayeho ku bwo guca inshuro, mba nsamye inda y’umwana undi akiri mutoya, ari uwo ncukije( imburagihe) ari n’uwo ntwite bose nta mu buzima bwiza”.
Avuga ko yaje kwegerwa n’Abajyanama b’Ubuzima bamwitaho ndetse bamwohereza ku kigo nderabuzima naho bamwitaho, bamuha Shishakibondo banamubwira uko akwiye kwitwara bituma abana baza kuva mu kibazo barimo.
Muri icyo gihe, avuga ko yabonaga umwana we mu buzima buzengurutswe n’imirire mibi, Ati“ Yari ameze nabi, njya ku mupimisha ibiro nti byiyongere, mbona nyine kameze nabi. Naramurebaga nkumva nanjye bitanshimishije ariko ku bw’abayobozi beza dufite, Abajyanama b’Ubuzima nyine banyegereza Ikigo Nderabuzima kimpa Shishakibondo, baduha amabwiriza y’uburyo tugomba kuyibaha, batwigisha buryo ki tugomba gukora indyo yuzuye…”.
Kubwe, yagize kandi ati“ Numvaga yuko umwana iyo umugaburiye ibijumba n’ibishyimbo akura, ntazi kumwitaho ariko nyine iyo ugiye ukegera bariya bakubwira buryo ki ugomba gukora indyo yuzuye”.
Hari isomo yakuye ku bajyanama b’Ubuzima no ku kigo nderabuzima byatumye bya Bijumba, ya myumbati n’Ibishyimbo bigira agaciro ku mwana. Ati“ Ni ukuvuga ngo nyine, n’ibyo bijumba wabibonye, ukabona Imboga n’izo ndagara urya uko biri kose, ariko njyewe nafataga ibyo bijumba n’ibishyimbo ngahereza umwana, nkumva ko nyine ubwo mugaburiye ariko nta ndyo yuzuye nabaga namuhaye”.
Mukandayisenga, asaba ababyeyi bagenzi be kutamera nkawe ngo bagume mu myumvire n’ubujiji nk’ibyari bimuhitaniye abana. Avuga ko biba byiza igihe nta bumenyi ufite kwegera Abajyanama b’Ubuzima kuko bafite umumenyi bwafasha umubyeyi wese kumenya uko yita ku mwana we akamurinda guhura n’ibibazo by’Imirire mibi, akamenya uko amutegurira indyo yuzuye bityo bikamurinda kujya mu mirire mibi.
Mukampano Fortune, umwe mu bajyanama b’Ubuzima bitaye kuri uyu mubyeyi n’Abana be, avuga ko bitari byoroshye kuko uyu mubyeyi ngo yasamye inda umwana afite ataracuka( afite amezi 6), ahita ava ku ibere akiri muto bityo ari ucutse imburagihe ahita ajya mu mirire mibi ndetse n’inda atwite abyara ahita agira ikibazo cy’imirire mibi.
Avuga ko nk’Abajyanama b’Ubuzima bakibona ikibazo bamwegereye bakamugira inama ndetse bakamuba hafi bihoraho, bakamwigisha uko agomba kwita ku bana yaba uwavuye ku ibere acutse imburagihe ndetse n’uwo yari amaze kubyara.
Ashimangira ko bamwigishije uburyo agomba kwita ku bana agategura indyo yuzuye ndetse bigera ubwo bafashe icyemezo cyo kumwohereza ku kigo nderabuzima, ahabwa Shishakibondo cyane kuri uwo wari ku ibere kuko ariwe wari habi cyane.
Mukampano, avuga ko iyo hatabaye uburangare bw’ababyeyi, bakita ku bana bakabakorera ibisabwa mu gutunganya indyo yuzuye, abana nta kibazo bahura nacyo mu mirire. Asaba ababyeyi kumva ko umwana atari uwo kubyara ngo uterere iyo, ngo wumve ko ibyo urya nk’umuntu mukuru ari nabyo bikwiye ku mwana.
Ababyeyi, abashishikariza kugira Umurima w’Igikoni kugira ngo bya bijumba, ya myumbati n’ibindi agire uburyo bwo kumenya kubitegura bijyanye n’ibyafasha umwana, akabivanga n’imboga n’izo ndagara usanga ngo zitanahenze kuruta ubuzima bw’umwana.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.