Ubumwe bw’Uburayi bwamaganye ifatwa rya Masisi
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wamaganye ukomeje ifatwa ry’umujyi wa Masisi n’inkengero zawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uyu mujyi, wigaruriwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu mpera y’icyumweru gishize.
Ubumwe bw’Uburayi-EU, bushishikariza M23 kuva muri uwo mujyi aka kanya no kubahiriza agahenge mu buryo bwuzuye. EU isaba kandi u Rwanda kureka ubufatanye bwarwo na M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC.
Nta cyo umutwe wa M23 wari watangaza ku mugaragaro kuri iri tangazo rya EU ariko mu gihe cyashize wagiye uvuga ko icyo ukora gusa ari ukwirwanaho iyo utewe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo.
Nyuma yuko ufashe ‘centre’ ya Masisi ku wa gatandatu, umuvugizi wawo Lawrence Kanyuka yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko wiyemeje “gucunga umutekano w’ibice byose byabohowe no kurinda abaturage bose n’ibyabo”.
EU isanzwe yarafatiye ibihano bamwe mu bakuru ba M23, birimo kubuzwa gukora ingendo mu mahanga no gufatira imitungo yabo, ariko mu itangazo ryayo ry’ejo ku wa mbere yavuze ko yiteguye kwiga ku “ngamba nshya” ku bateza intambara n’umutekano mucye muri Congo.
EU ivuga ko ifatwa ry’umujyi wa Masisi ribangamiye cyane umuhate wo kurangiza intambara mu mahoro ndetse ko ari ingenzi ko impande ziri mu ntambara zihagarika imirwano zigashyira mu ngiro vuba ibyemezo n’ibyo ziyemeje muri gahunda ya Luanda, EU ivuga ko ishyigikiye.
Inama yari yitezwe cyane mu kwezi gushize i Luanda muri Angola hagati ya Perezida wa RDC Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yari yitezwe kugeza ku masezerano y’amahoro, ntiyabaye ku munota wa nyuma, kuko impande zombi zitumvikanye ku ngingo y’ibiganiro hagati ya RDC na M23.
Kinshasa ivuga ko itazigera igirana ibiganiro na M23, ko ahubwo yavugana n’u Rwanda ruyifasha.
EU (UE) nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yanashishikarije RDC kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’umutwe wa FDLR w’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bwa Kigali, zikorera mu burasirazuba bwa Congo, no kureka ubufatanye n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Intambara yongeye kubura mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.
Ubu M23 igenzura ibice binini byo muri teritwari za Masisi na Rutshuru, n’ibice bimwe byo muri Walikale na Lubero.
Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Uburasirazuba bwa DR Congo bukize cyane kuri zahabu, diyama n’amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora za batiri za telefone zigendanwa n’iz’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi.
Ubu bukire ku mabuye y’agaciro bukomeje gusahurwa n’amatsinda y’abanyamahanga kuva mu gihe cy’ubukoloni ndetse iyo ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma aka karere kamaze imyaka 30 kugarijwe n’umutekano mucye.
Imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse abakuru b’iyo mitwe babikiriramo kubera kugurisha amabuye y’agaciro ku bantu na bo bayagurisha ku bandi.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.