Kamonyi-Rugalika: Umurambo w’umuntu wasanzwe iruhande rwa Kaburimbo hafi na Nkoto
Umurambo w’umugabo bigaragara ko akuze, uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 35-40, wasanzwe impande y’Umuhanda wa Kaburimbo hepfo y’isantere y’Ubucuruzi ya Nkoto ugana Kigali, urenze Camera ihari izi zizwi nka Sofiya, ahazwi nka Kangangayire hafi n’uruganda ruhari rutunganya Akawunga. Birakekwa ko yishwe akaza kuhajugunywa.
Umunyamakuru wa intyoza.com wageze aho uyu murambo wari uri i Kagangayire, umwe mu baturage yabwiye umunyamakuru ko uyu murambo wabonywe n’umuturage wari ugiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo.
Baba abaturage mu byiciro bitandukanye bagiye bahanyura, bakerekwa uyu murambo hagamijwe kureba niba hari uwamumenya, baba n’abayobozi batandukanye barimo n’inzego z’Umutekano, bose nta n’umwe wabashije kumenya imyirondoro y’uwishwe ngo ni inde, akomoka he.
Abayobozi barimo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, inzego z’Umutekano, Komanda wa Polisi na ba DASSO, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB muri Kamonyi, Abakozi ba RIB baturutse Kigali bapima cyangwa bashinzwe gukusanya ibimenyetso, kugera ku i saa 14H45 ubwo Imodoka y’Akarere yari itwaye umurambo, nta muntu n’umwe wagaragaye wamenya uwishwe.
Mu buryo bugaragarira amaso, aho umurambo wari uri hari amaraso yahaviriye ahajugunywa kandi nawe ubwe mu maso hagaragara amaraso menshi yamwumiyeho. Yari yarateretse ubwanwa cyane ku kananwa, yambaye akajire, utu akenshi usanga twambawe n’abantu bari kubaka, abakarani cyangwa abakora amasuku mu mihanda n’ahandi.
Amakuru intyoza.com ikura mu baturage batandukanye bari aha mu gihe kitari gito bahamaze ndetse n’abagiye bahanyura, dore ko bari muri bamwe bahaye intyoza.com amakuru, bakeka ko uyu Nyakwigendera yaba yiciwe ahandi akazanwa kujugunywa aha hantu, cyane ko benshi mu baturage muri aka gace bahanyuze bakerekwa umurambo ariko nti hagire ubasha ku mumenya. Hanyuze n’abamotari batari bake, cyane ko ari ku muhanda wa Kaburimbo, ariko aberetswe uwishwe, bose nta wabashije ku mumenya kugera ubwo Imodoka y’Akarere yahageraga igatwara Umurambo Kacyiru.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.