AFC/M23, bashyize Abayobozi mu myanya uhereye ku Ntara ya Kivu ya Ruguru kugera kuri Komine ya Goma
Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 bufatanije na Alliance Fleuve Congo(AFC), nyuma y’igihe gito bigaruriye Umujyi wa Goma, bashyizeho abayobozi bashya uhereye kuri Guverineri wa Kivu ya Ruguru n’abamwungirije kugera kuri Burugumesitiri wa Komine Goma n’andi makomine agize uyu mujyi.
Uyu mutwe, washyize hanze itangazo ugaragaza ko washyizeho abayobozi batandukanye barimo Guverineri mushya w’Intara ya Kivu ya Ruguru witwa Bahati Musanga Joseph.
Uretse uyu Guverineri washyizweho, AFC/M23 yanashyizeho aba Guverineri babiri bamwungirije, aribo; Manzi Ngarambe Willy washinzwe ibijyanye na Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko. Hashyizweho kandi Amani Bahati Shaddrak washinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.
![](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250206-161901.jpg)
Mu bandi bashyizwe mu myanya y’Ubuyobozi, AFC/M23 iyobowe na Corneille Nangaa bashyizeho uwitwa Katembo Ndalieni Julien ashingwa kuyobora Umujyi wa Goma, aho yahawe umwungiriza we witwa Ngabo Desire. Uyu Ngabo Desire yarahoze mu mutwe w’inyeshyamba za Wazalendo ahanganye na AFC/M23.
Hashyizweho kandi aba Burugumesitiri b’amakomine agize Umujyi wa Goma aribo; Mukadisi Niragire Helene wagizwe Burugumesitiri wa Komine ya Goma, hashyirwaho Abdoul Bikulu Crispin wagizwe Burugumesitiri wa Komini Karisimbi, hamwe na Kulu Musubao Jean Louis wagizwe Burugumesitiri wa Komine Kirumba, iyi ikaba Komine iri mu majyepfo ya teritwari ya Lubero aho AFC/M23 bagenzura.
![](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250206-161304.jpg)
Urebeye mu rundi ruhande, wavuga ko Intara ya Kivu ya Ruguru ubu ifite aba Guverineri babiri kuko mu minsi ishize ubwo AFC/M23 bari bakirwana batarafata umujyi wa Goma, Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa D.R Congo yari yagennye Maj Gen Somo Kakule Evariste kuba Guverineri w’iyi ntara aho yari asimbuye Maj Gen Peter Cirimwami bivugwa ko yishwe na AFC/M23 mu ntambara.
intyoza
No Comment! Be the first one.