Kamonyi-Rukoma: Ikirombe cyagwiriye umuhebyi bagenzi be bamuta imusozi
Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, cyagwiriye umugabo wari wagiye gucukuramo amabuye y’agaciro. Yabonywe imusozi yapfuye, bikekwaho bagenzi be( abazwi ku izina ry’Abahebyi) babashije ku mukuramo babonye yapfuye bamuta imusozi barigendera.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma hafi n’ahabonywe umurambo w’uyu mugabo witwa Nsengiyaremye Jean Baptiste w’imyaka 44 y’amavuko, bavuga ko yari asanzwe ari umwe mu bajya mu birombe bitagira bene byo, abazwi nk’ABAHEBYI gushaka amabuye y’Agaciro.
Aba baturage ku makuru bahurizaho n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, ni ay’uko Nyakwigendera yaguye mu Kirombe cy’ahitwa Kumuganda. Yari acumbitse mu Mudugudu wa Kabuga kwa Abaramye Frolida. Akomoka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Nemba, akaba mwene Kanyamanza Stanislas na Ntawiragira Mariam.
Ubwo Inzego z’ibanze, Polisi, Dasso, Reserve Force(RF) hamwe na RIB bamenyaga amakuru bayahawe n’abaturage, bageze ahaherereye iki kirombe ndetse n’aho abamukuyemo bamusize yapfuye, ariko nta wigaragaje ngo atange amakuru y’uko byagenze kuko bamukuyemo bamuta ku nzira aho bita ku ikoni hafi ya Robine ku murima wa Ngendahimana Otto, barigendera.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko nk’ubuyobozi bakibwirwa amakuru bageze aho ikirombe kiri, bagera aho uyu nyakwigendera yasizwe n’abamukuye mu kirombe, bahamagara abo mu muryango we baraza, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzumwa.
Gitifu Mandera, avuga ko ibi birombe byitwa ko bitagira bene byo biteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abaturage kuko ababyishoramo gushaka amabuye y’agaciro ntaho bagira babarizwa, ntawe umenya ibyabo ndetse bashakishwa kenshi bamwe bakanafatwa ariko kandi ngo kuko usanga abenshi mu baturiye ibi bice batunzwe n’ubucukuzi imyaka myinshi, ngo biragoye ko babireka.
Mandera Innocent, Asanga ibirombe nk’ibi bikwiye guhabwa ibyangombwa bityo bikagira abo bibazwa, bigakorerwamo mu buryo buzwi kandi bwemewe n’amategeko ku buryo ahabaye ikibazo umuntu agira uwo abaza.
Akomeza avuga ko bitewe n’uko abishora muri ubu bucukuzi bazi ko babikora rwihishwa bacungana n’inzego z’ubuyobozi, iyo habaye ikibazo hakagira nk’uwo ikirombe kigwira agapfa, iyo babashije kumwikuriramo ngo baragenda bakamujugunya ku nzira, bagashaka uko batanga amakuru rwihishwa kugira ngo bimenyekane.
Iyo bananiwe ku mukuramo nabwo ngo bashaka uburyo bwose amakuru agenda akagera ku bayobozi n’abaturage, bagamije ko babimenya bakajya kumukuramo, kandi ubwo ngo na bagenzi be akenshi baba bari mu batabaye ariko ntawe ushobora kwigaragaza ko bari kumwe.
Ni kenshi ibirombe cyane cyane ibitagira ababikoreramo bazwi bihitana abantu. Hagiye hashyirwa mu majwi ikigo cy’Igihugu gifite ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano zacyo, ko aricyo nyirabayazana w’ibibazo nk’ibi ndetse n’ibindi bibera mu birombe bitagira ababihawe bazwi kuko iyi RMB( Rwanda Mining Board) ngo idatanga ibyangombwa ngo bicungwe ndetse bicukurwe mu buryo bwemewe.
Iki ni ikibazo kigarukwaho kenshi ariko RMB imeze nk’idashaka gukemura iki kibazo ngo itange ibyangombwa. Bikavugwa ko kutabitanga bifitiye inyungu bamwe mu babikuramo inyungu zifite abazisangira.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.