Kamonyi-Runda: Umugabo yishe umugore we akoresheje isuka
Mu masaha y’iri joro ryo ku wa 19 Gashyantare 2025 mu Kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rugazi, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, umugabo yishe umugore we akoresheje isuka yamukubise mu mutwe atema, arapfa.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage baturiye hafi y’ahabereye ubu bugome bw’uyu mugabo wishe umugore we, bavuga ko uyu mugabo yitwa Maniraguha Wellars w’imyaka 50 y’amavuko, mu gihe Umugore we yishe yitwa Bandekayo Venantie w’imyaka 45 y’amavuko.
Andi makuru, ni ay’uko igihe uyu mugabo yasubiraga mu rugo avuye kwica umugore we, abana ngo bamubajije ngo“ Ese Papa, Mama ari he!? Abasubiza mu ijwi riremereye ati“ Nyoko n’agasuzuguro ke sha! Mu mutegereze”. Nyuma yahise asohoka mu rugo arahunga nubwo ijoro ritamuhiriye.
Nyuma y’uko abana babwiwe ayo magambo kandi bakabona Se agiye, bagiye gushakisha Mama wabo kuko babonaga ko hari ikidasanzwe, muri uko gushakisha bamusanga ahantu hari akagezi ndetse impande ye hari n’isuka yamwicishije aribwo bahise batabaza.
Amakuru agera ku intyoza.com arahamya neza ko mu bufatanye bwa Polisi n’abaturage uyu mugabo wishe umugore we yashakishijwe impande zose agafatwa, aho yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Runda, Ruyenzi.
Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru bayamenye y’uko umugabo yishe umugore we kandi ko birimo gukurikiranwa.
Amakuru kandi ahari ni ay’uko inzego bireba, Polisi na RIB bahise batangira iperereza mu rwego rwo gushaka kumenya imvano y’ubu bugome busize uyu mubyeyi yicwa. Gusa kandi hari andi makuru bamwe mu baturage bahaye umunyamakuru bavuga ko uyu muryango wajyaga ugirana amakimbirane.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.