Kamonyi-Ngamba: Inka n’iyayo byatwikiwe mu kiraro birakongoka
Mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi mu rugo rwa Twizeyimana Evariste w’imyaka 32 y’amavuko, Inka n’Inyana yayo yari imaze ibyumweru bibiri ivutse byatwikiwe mu kiraro birashya birakongoka.
Amakuru intyoza.com icyesha bamwe mu baturage bo hafi y’ahabereye aya mahano, bavuga ko ibi byabaye ku wa 20 Gashyantare 2025 byabatunguye cyane. Bavuga kandi ko hari abagerageje gutabara bakazimya umuriro ariko kuko bahageze batinze nti babasha gukiza iyo Nka n’iyayo.
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’aya mahano y’Inka n’iyayo byatwikiwe mu kiraro ari impamo, ko kandi n’ukekwa yafashwe.

Akomeza avuga ko nyuma y’ibyabaye inzego zibishinzwe zirimo Polisi na RIB batangiye iperereza hagamijwe kumenya imvano y’ibyabaye. Avuga kandi ko hakekwa ko inka nkuru ishobora kuba yarafatiwe mu kiraro igiye gutabara Inyana yayo.
Twizeyimana Evariste, wakorewe ubu bugome yabwiye intyoza.com ko ibyamubayeho bibabaje, ariko ko uwo akeka ari umugabo bari bafitanye amakimbirane ahanini ashingiye ku butaka, ariko kandi akanaba inshuti y’umugore we bamaze amezi agera mu munani batabana kuko ngo yagiye ataye urugo bapfuye amafaranga y’ikimina asaga ibihumbi 100.
Avuga ko gukeka uyu mugabo bitapfuye kwizana kuko uretse kuba basanzwe bafitanye ayo makimbirane ashingiye ku butaka no kuba inshuti y’umugore we batakibana, hiyongera ho ko na mbere y’uko ibi biba, uyu akeka yari yamubonye anyura hafi y’iwe, ibyabaye bikaza nyuma gato.
Twizeyimana Evariste, avuga kandi ko Inka yari aragiye ari indagizo, ariko ko yari yaramaze kuziturira nyirayo, ko iyo yonsanga yari iye, ko kandi ibyabaye hari ku manywa ku gicamunsi. Akomeza avuga ko uyu mugore wamutaye yagiye bafitanye umwana umwe.
Nyuma y’ibyabaye, Ubuyobozi bw’Umurenge bwagiye ahabereye aya mahano buganira n’abaturage, bahumuriza uyu mugabo ariko kandi banasaba buri wese gutanga amakuru yatuma uwagize uruhare muri ibi afatwa akabiryozwa.

intyoza.com
No Comment! Be the first one.