Kamonyi-Urugerero: Umurenge wa Runda wihariye asaga Miliyoni 60 mu bikorwa by’Urugerero
Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025 mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi hasojwe ku mugaragaro Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12. Ku rwego rw’Akarere ibirori bisoza byabereye mu Kagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda, ari nawo Murenge uza ku isonga mu bikorwa kuko muri Miliyoni 104 z’ibyakozwe n’aba basore n’Inkumi, Runda bakoze ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 60.
Nkuko Ntigurirwa Aniset Intore yo ku Mukondo yabibwiye abitabiriye ibi birori bisoza Urugerero, ibikorwa byakozwe n’Intore z’Umurenge wa Runda mu bice bitandukanye ni; Hubatswe Isoko rya Kijyambere rizafasha cyane abagorwaga no kuzunguza ibicuruzwa mu muhanda.
Si isoko rizafasha gusa abazunguzayi birirwaga birukankana n’inzego zitandukanye zibabuza kuzunguza ibicuruzwa ku mihanda no mu mayira, ahubwo iri Soko rizanafasha abaturage guhahira hafi ibyo bakenera ndetse n’abagenzi batambuka kuko ryubatse ku muhanda. Hubatswe kandi Irerero, Hubakwa Icyumba mpahabwenge mu Ikoranabuhanga.

Hubatswe kandi Ubwiherero 10 ku baturage batabugiraga, Hubakwa Uturima tw’Igikoni 25 abatwubakiwe banasobanurirwa uko bakwiye kudukoresha hagamijwe kubafasha kurwanya imirire mibi.
Haremewe Imiryango itishoboye aho yahawe ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye, harimo n’uwubakiwe Inzu anahabwa ibizamumaza amezi atatu atikoraho bityo nawe akaba ashaka inzira zo kwigira mu bushobozi bwa nyuma y’uko kuremerwa.

Hubatswe ibiro bishya by’Akagari ka Kagina, Hubakwa kandi Inzu z’Abaturage 12 bari bagowe no kubona aho barara. Hanakozwe ubukangurambaga ku Misoro, Isuku na Ejo Heza , Bahanze Umuhanda w’Ibirometero bine ndetse basana kandi batunganya indi mihanda ifite ibirometero 42.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye uru rubyiruko rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 12 ku bikorwa by’Indashyikirwa byabaranze mu gihe kigera ku minsi 45, avuga ko ibi bikorwa bizafasha Abaturage baba Abesamihigo ba Kamonyi(Nicyo Kivugo) n’Abandi.
Avuga ku byakozwe n’izi Ntore, Meya Dr Nahayo Sylvere yagize ati“ Bagaragaje Ubudasa muri iki gikorwa aho twabonye ubwitange buhagije. Twabonye Ingishywa z’Ababyeyi n’Abafatanyabikorwa bituma tubasha kugera kuri iki gikorwa turi mu kubona hano cy’Indashyikirwa”.
Akomeza agira ati” Uwagera hano akareba Ibikorwa byivugira, bigaragarira amaso, akibuka ko ibi bikorwa tubitangiye mu minsi 45 ishize, ntabwo watekereza ko byakorwa mu minsi 45. Ibi ni Ubudasa tubashimira cyane, Ubwitange bwagaragaye, ni Ubufatanye, ni bwa Bumwe dukunda kuvuga tugaragaza ko Ubumwe bwacu arizo Mbaraga zacu”.Meya Dr Nahayo, yasabye uru rubyiruko rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ko nyuma y’ibi bikorwa basoje, bakwiye kuzakomeza kurangwa n’ibikorwa byiza aho batuye n’aho bagenda bagamije gufasha umuturage kwiteza imbere, kumufasha kumva no kumenya uruhare rwe mu bimukorerwa, ariko kandi akanagira uruhare rufatika mu kwiteza imbere no kugendana na gahunda za Leta kuko nawe arizo ze.

Ku ikubitiro, Urubyiruko rwiyandikishije mu kwitabira Urugerero rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 12 mu mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi ni Abasore n’Inkumi 1928 basoje amashuri yisumbuye umwaka ushize ariko abarutangiye bakanarusoza ni 1830 bangana na 95%.
Ibikorwa byakoze n’uru rubyiruko mu Mirenge yose, bifite agaciro ka Miliyoni Ijana n’enye ibihumbi magana abiri mirongo irindwi na bibiri n’amafaranga magana atandatu( 104,272,600Frws), aho ibikorwa by’Inkomezabigwi za Runda bifite agaciro ka Miliyoni mirongo itandatu n’Ibihumbi magana ane na mirongo inani na kimwe( 60,481,000Frws).






Munyaneza Théogène