Kamonyi: Inkongi y’Umuriro mu Kigo Nderabuzima cya Musambira yangije inyubako na bimwe mu bikoresho
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2025, ahagana ku i saa mbiri n’igice, ikigo Nderabuzima cya Musambira giherereye mu kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi gifashwe n’inkongi y’umuriro imwe mu nyubako ziri mu kigo irakongoka.
Amakuru bamwe mu baturage bari hafi y’ikigo nderabuzima kinegereye Umurenge wa Musambira ndetse na Sitasiyo ya Polisi na RIB bahaye umunyamakuru wa intyoza.com ko ni uko babonye umwotsi uzamuka, bakumva abari mu kigo imbere barimo n’abagiye kwivuza bavuza induru bamwe basohoka biruka bavuga ko Ikigo gihiye.
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya cya Musambira, Brenda Busingye ku murongo wa terefone ngendanwa yemereye intyoza.com ko aya makuru yo gushya kw’imwe mu nyubako z’ikigo nderabuzima ari impamo.
Brenda, avuga ko umuriro waturutse mu cyuma kimwe cy’inyubako y’iri vuriro batangira kurwana no gushaka uko bawuzimya ari nako batabaza Polisi ngo baboherereze imodoka kabuhariwe mu kuzimya Inkongi y’Umuriro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko amakuru yo gushya kw’imwe mu nyubako z’Ikigo Nderabuzima bayamenye kandi ko batabaye.
Yagize ati“ Mu kigo nderabuzima cya Musambira habaye impanuka y’ inkongi y’umuriro, nyuma y’uko Polisi imenye amakuru yatabaye hifashishijwe ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi”. Akomeza avuga ko ubutabazi bwakozwe umuriro bakawuzimya bigatuma udakwira ikigo cyose mu zindi nyubako.
SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko nta muntu wakomeretse, ko hahiye inzu imwe irimo ibyumba bitandukanye n’ibikoresho bitandukanye. Avuga kandi ko umuriro wahereye ahari habitse matora na Supanet ari nabyo byatumye umuriro ugira ingufu. Avuga kandi ko ibikoresho byahiriyemo bikibarurwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko Polisi igira abantu inama ko ari ngombwa kugira Ibikoresho by’ibanze mu kuzimya umuriro cyane cyane ahantu nko mu bigo nk’ibi bihuriramo abantu benshi kandi hakaba hari n’abakozi bazi kubikoresha. Asaba ko igihe habaye inkongi ari byiza guhita bamenyesha Polisi hatabayeho gutinda kugirango ubutabazi butangirwe ku gihe hatarangirika byinshi.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.