Kigali-Rwesero: RIB yasabye Abaturage kuba Abafatanyabikorwa beza mu gukumira ibyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 12 Werurwe 2025 rwagiranye ibiganiro n’Abaturage mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Rwesero hagamijwe kubasobanurire imikorere ya RIB ariko kandi no kubasaba kugaragaza uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo; Ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, Ubujura, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi byiganje.
Ntirenganya Jean Claude, Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB mu ishami ryo gukumira ibyaha yabwiye Abanyarwesero n’Abaturage b’Umurenge wa Kigali muri rusange ko inshingano yo gukumira no kurwanya ibyaha itagerwaho na RIB gusa hatabayeho ubufatanye bw’abaturage. Yabasabye kuba abafatanyabikorwa beza mu kuzuza iyo nshingano batangira amakuru ku gihe y’abo bakekaho gukora ibyaha.
Abaturage, babwiwe ko Igihe RIB ije kugenza ibyaha igasanga wari uzi amakuru, warahishiriye ukekwaho gukora icyaha, ko icyo gihe nawe ufatwa nk’umufatanyacyaha kuko wamenye amakuru yafasha gukumira cyangwa gufata ukekwa ariko ntuyatange.
Ntirenganya, yabwiye aba baturage ko RIB idashinzwe gusa gufata no gufunga, ko abafatwa biterwa n’ibyo bakoze biba bigize ibyaha. Ati“ Bafatwa n’ibikorwa bibi bakoze bigize ibyaha”. Yakomeje ababwira ko bakwiye kumva ko RIB ihari kugira ngo ibarinde abo babakorera ibyaha, ababikekwaho bafatwe amategeko abakanire urubakwiye ariko kandi bigizwemo uruhare n’Abaturage kuko abo bakora ibyaha baba babazi kuko babana nabo, basangira nabo, bagendana nabo.

Avuga ku ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, Ntirenganya yabwiye abaturage ko ririmo ibyaha byinshi bitandukanye nko; Gukubita no gukomeretsa, ibikorwa bibabaza Umubiri, kubabaza umuntu mu mitekerereze, iterabwoba ryo kumukorera ibyo bikorwa, Agahato no kumubuza umudendezo, Ukwicana, Gukoresha Umutungo binyuranije n’Amategeko hagati y’Abashakanye n’ibindi. Ni ibikorwa kandi bishobora gukorwa mu ruhame cyangwa mu ibanga( ahiherereye).
Avuga ko mu muryango wagutse uhasanga bimwe muri ibi byaha. Agasaba buri wese kudahishira kuko iyo RIB ije igasanga wari usanzwe ubizi nawe ujya mu bafatwa kuko ufatwa nk’umufatanyacyaha, nk’uwamenye ikibi gikorwa ntutange amakuru kandi uyazi.
Ntirenganya, aganira n’umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko hari ibyo abantu bakwiye gucikaho bitaga ko biri mu muco nk’aho wasangaga bavuga ngo niko zubakwa. Asaba buri wese guhaguruka agaca ukubiri n’ikibi, yaba ugikora, ugikorerwa cyangwa ubona abagikora. Ati“ Aho wabona ihohoterwa ntabwo ugomba kurihishira. Nawe ubwawe niba wibaniraga naryo ukibeshya ko wenda ari kwa kundi byari mu muco ariko umuco utakiri uw’uno munsi; Niko zubakwa, niko byahoze, niko bigomba kugenda…., ibyo ng’ibyo biciye ukubiri n’icyo amategeko ateganya”.
Ahamya ko uyu munsi nta munyarwanda ukeneye kumva izo mvugo n’imigirire ya; Niko zubakwa kandi umuntu ahora ku nkoni. Ati“ Ntabwo dukeneye niko zubakwa umuntu yumvako umutungo mwavunikiye mwembi agomba kuwukoresha uko yishakiye! Iyo niko zubakwa ijyana ku burenganzira buri hejuru y’ubwa mugenzi wawe ntabwo tugomba kuyishyigikira kandi niwo muco tugomba gutoza umuturage w’Umunyarwanda w’uyu munsi”.

Akomeza avuga ko abantu bakwiye kumenya no kumva ko kuba haboneka imibare iri hejuru mu byaha bitavuze ko ibyaha byiyongera cyane, ko ahubwo ari uko akenshi abantu begerewe bakigishwa, bagasobanurirwa, bakajijuka bagatinyuka kuvuga aho guhishira nk’uko byahoze mbere bataratinyuka cyangwa ngo batinyurwe.
Nk’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Ntirenganya avuga ko yishimira kuba abaturage bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa n’imikorere y’uru rwego. Abibutsa kandi ko badakwiye gutinya RIB ahubwo bakwiye kuyegera bagafatanya gukumira no kurwanya ibyaha cyane ko aba RIB ni Abavandimwe babo, Abana babo, Ababyeyi babo, Inshuti, mbese bagize umuryango umwe ukwiye gufatanya mu gukumira no kurwanya ikibi cyose.


Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.