Kamonyi: Ruyenzi Sporting Club, Ikipe y’abashoboye n’abashobotse mu mibanire ikwiye kwigirwaho
Ni ikipe y’abakinnyi bakuze b’Umupira w’Amaguru bakina nk’abatarabigize umwuga. Bakinira ku kibuga cya Ruyenzi muri Runda ya Kamonyi ari naho abenshi batuye. Imyaka irasaga ibiri babonye izuba. Kuba bahuzwa n’uyu mukino byatumye biyubakamo Ubumwe bubashoboza kugira imibanire myiza, aho bafashanya kubaka imiryango yabo, bakanafashanya mu guhuza imbaraga zikora ibyiza. Baratabarana, bararemerana ndetss bakanaremera abandi banyarwanda.
Ni ikipe ifite abanyamuryango basaga 60 aho abayigize bari hejuru y’imyaka 35 y’amavuko. Bahuzwa no gukina Umupira w’amaguru nka Siporo ibafasha kurwanya indwara zitandura, Kwishimisha, Kubaka urukundo n’Ubumwe hagati yabo ariko kandi no guhuza imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu.

Ubushobozi bw’ibyo bakora no kubaho kwa Ekipe buvahe?
Kabalisa Valens, ayobora iyi kipe ya Ruyenzi Sporting Club yabonye izuba ku wa 03 Ukuboza 2022. Avuga k’ubushobozi bwo kubaho kwa Ekipe n’ibikorwa bakora, yagize ati“ Ni ikipe irimo abantu bakuru kuko urebye ku mpuzandengo y’imyaka ni ukuva kuri 35 y’amavuko gusubiza hejuru. Ni abantu b’Abagabo rero!, Ubushobozi tubwishakamo ariko kandi tukanashaka abafatanyabikorwa bagira icyo baduha mu buryo butandukanye ariko kandi bakanatwambika”.

Akomeza avuga ko nka Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club ubu bafite abafatanyabikorwa babiri bakomeye barimo; UBI CARITAS CLINIC, ivuriro riherereye ku Ruyenzi, hakaba undi mufatanyabikorwa witwa Mzone Palace(Chez Mukama). Haherereye mu Rugazi inyuma y’Umurenge wa Runda. Ni ahantu ukeneye icyo kurya no kunywa, ukeneye kuruhuka ugana ukahabonera icyo ukeneye ariko kandi ni naho muri Kamonyi haba ibyumba byinshi kandi byiza ku bakeneye kuruhuka.
Kabalisa, avuga kandi ko uretse Abafatanyabikorwa bafite, muri Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club, umunyamuryango mushya winjiye asabwa umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi mirongo itanu( 50,000Frws), hakiyongeraho andi ya buri kwezi asabwa buri munyamuryango angana n’ibihumbi bitanu(5,000Frw), yose afasha mu mibereho ya Ekipe haba mu bikorwa bitandukanye bakora, byaba kugura amazi, Guhemba abasifuzi igihe bakinnye n’ibindi nkenerwa muri Ekipe.

Aganira na intyoza.com, Kabalisa yavuze kandi ko muri iyi Siporo bakora yo gukina umupira w’amaguru hari ibintu bibiri kurusha ibindi bungukiramo. Ati“ Ubundi Siporo z’abantu batabigize umwuga, cyane cyane ko nakubwiye ko ari abantu bakuru! Ubundi twungukiramo ibintu bibiri!. Hari ugukora Siporo nyine muri rusange kuko idufasha kugirango umubiri wacu umererwe neza, tube dufite ubuzima buzira umuze kuko hari n’igihe ujya kwa muganga bakagutegeka Siporo ariko twebwe tuyikora k’ubushake bwacu, hanyuma ikindi cya kabiri hazaho n’ibintu byo gusabana no kubana neza nk’umuryango ushyize hamwe”.
Akomeza avuga ko bifitemo abantu babarizwa mu byiciro bitandukanye by’imirimo bakora kandi mu bushobozi no mu mbaraga zitandukanye, bityo ko ibyo byiciro byose iyo bahuye bakamenyana, bakaganira, bagatsura umubano barushaho guhuza imbaraga zibubaka ndetse bakubaka Igihugu, bagafashanya buri wese abigizemo uruhare nta gahato.
Avuga kandi ati“ Turi Abanyamuryango bakuze kandi bazi n’icyo gukora. Dushyize imbaraga zacu hamwe ngo tube abantu bashobora gukora tugatanga urugero rwiza mu kubungabunga ubuzima, kugira urukundo n’Ubumwe bwubaka imiryango yacu ariko kandi twubaka Igihugu cyacu, tujyana na gahunda za Leta mu bikorwa byose bigamije gutuma umuturage aba ku Isonga”.
Emile Nsengumuremyi, Umunyamuryango wa Ruyenzi Sporting Club akaba na Kapiteni wa Ekipe A, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Siporo ari Ubuzima, ko kandi ihuza abantu bakagira ubuzima bwiza.

Ati“ Siporo ni Ubuzima, ihuza abantu ariko na none mu rwego rw’Ubuzima, ifasha abantu kugira ngo bagire ubuzima bwiza kuko hari n’indwara zirwanywa na Siporo. Iyo dukora Siporo hano twongera n’Ubumwe mu bantu kuko si ugukina gusa hano kuko buriya harimo ibyiciro bitandukanye nk’Abakuru n’ababayingayinga b’abasore bagishaka nk’urugero nk’ubu tumaze gushyingira abahungu babiri! Kandi icyo gihe Ikipe irabafasha. Urumva rero abantu batahuye ngo bakine ntabwo bamenyana ngo bagere aho bagutahira ubukwe, bamenye inkunga baguha n’uburyo bitwara mu byawe bagushyigikira mu buryo butandukanye atari no mu bukwe gusa ahubwo no mu bindi”.
Akomeza avuga ko ibyo bakora bahurijweho na Siporo hari ukuntu byunganira Leta. Ati“ Hari ukuntu byunganira Leta mu mibanire y’Abanyarwanda kuko bituma abantu babana, bakabana neza ku buryo na gahunda z’Igihugu tuzitabira tukanashishikariza abandi kuza tukajyanamo. Ikindi ni uko no mu miryango yacu tugeramo ku buryo n’Abadamu n’abana baba baziranye, ibyo twe tubona ko birushaho gukuza Urukundo no kubaka Ubumwe. Uwagize ibyago turamutabara, Uwabyaye turamusura, mbese dushyira hamwe mu kubaka Ubumwe bugamije gutuma buri wese aryiherwa n’Ubuzima ariko kandi akanaryoherwa no kuba yumva ari mu gihugu atekanye, afatanya n’abandi”.

Ikipe ya Ruyenzi Sporting Club, Igizwe n’Abagabo abenshi batuye mu karere ka Kamonyi by’Umwihariko muri Runda, baba abahakorera ndetse n’abakorera hirya no hino mu Gihugu kandi mu byiciro by’imirimo itandukanye. Ubumwe n’Urukundo ruranga abagize iyi Kipe bikururira benshi kubagana cyane ko uretse no gukinira muri Kamonyi bajya bakina imikino igamije kwagura ubucuti bagahura n’andi makipe atarabigize umwuga yo mu bice bitandukanye by’Igihugu. Aho baheruka vuba ni i Rubavu.


Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.