Kigali-Bumbogo: RIB yasabye Ababyeyi kutanduza abakiri bato Umwanda w’Ingengabitekerezo ya Jenoside
Ntirenganya Jean Claude, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB mu ishami ryo gukumira ibyaha, aganira n’abaturage b’Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, yasabye Ababyeyi n’abantu bakuru kureka kwikoreza imitwaro y’Ingengabitekerezo ya Jenoside abakiri bato. Ati“ Umubyeyi wese, Umuntu mukuru w’Umunyarwanda turamusaba kudakoreza umuzigo w’Ingengabitekerezo abana bacu babyiruka.
Ntirenganya, avuga ko abantu bakuru babaye muri izo Ngengabitekerezo, ko ndetse bazigishijwe igihe kirekire bityo hakaba hakiboneka bake batarahinduka. Abo kimwe n’abameze nk’abo, yababwiye ati“ Ntabwo uwo muzigo w’Ingengabitekerezo ya Jenoside abakuru bikoreye kuko abenshi bayigishijwe igihe kirekire, uyu munsi tugomba kuba tuwikoreza abana bacu”.
Akomeza avuga ko abana bavuka uyu munsi bahura n’izo ngaruka za Jenoside ndetse zikabageraho bataranayibayemo. Yibutsa ko badakwiriye kwikorezwa urwo ruhererekane rw’amacakubiri n’izindi ngeso mbi. Ati“ Ibyo tugomba kubica burundu bikaba amateka mu Gihugu cyacu”.
Ntirenganya, avuga ko nubwo RIB yasuye Abanyabumbogo muri Gahunda yo kubegereza Serivise itanga, isaba ko buri wese agira uruhare mu gukumira ibyaha ariko by’umwihariko; Iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, Ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byiganje. Yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe.
Abanyabumbogo, basabwe guhumuka bagaha agaciro ibibafitiye akamaro, ibitabafitiye akamaro bakabisiga inyuma. Bibukijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi nta n’umwe mu banyarwanda itagizeho ingaruka, ko bityo buri wese akwiye gusubiza amaso inyuma akava mu kwijandika mu byaha.
Kuba hari bamwe bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane mu gihe Abanyarwanda begera ibihe by’Iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntirenganya Jean Claude avuga ati“ Abo ng’abo ni babandi bakiyifite muri bo, badashaka guhinduka ngo ibavemo burundu, batarumva neza icyiza cyo kuba umwe icyo bitugejejeho”.
Ntirenganya, akomeza abwira buri wese kwibuka no kuzirikana ko Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda, igakorerwa Abanyarwanda, ko kandi ingaruka zayo ntawe zitagezeho. Asaba ko uwayigizemo uruhare wese kimwe n’abayihakana bakanayipfobya badakwiye guhishirwa, ko ufite amakuru akwiye kuyatanga hagamijwe gukumira ikibi.
Uwimana Louise, atuye mu Kagari ka Nyagasozi Umurenge wa Bumbogo. Ashima kuba RIB yabegereye nk’abaturage ikaza kubaganiriza, ibabwira imikorere yayo ndetse n’imikoranire ikwiye kuranga uru rwego rw’Ubugenzacyaha-RIB n’Abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Avuga ku cyo yungukiye mu biganiro RIB yabahaye, yagize ati“ Icyo nkuyemo ni uko twese nk’Abanyarwanda tugomba kumenya ko turi Abanyarwanda, icyatumye habaho Jenoside tukakirinda hanyuma buri wese akamenya ngo ni gute nabana neza na mugenzi wanjye tukirinda n’ubundi ibyatujyanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Uwimana, avuga ko ababaswe n’ibikorwa bibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayihakana badakunze kwigaragaza ariko ngo bahari nubwo atari benshi. Kuri we, avuga ko nubwo yaba umwe akwiye kugaragazwa kuko ikibi kitagombera kuba mu bwinshi ngo kitwe cyo cyangwa cyanduze ibyiza.
Kugikwiriye gukorwa mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’Umwihariko mu gihe Abanyarwanda tugiye kwinjira mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati“ Mbere ya byose ni uko buri Munyarwanda agomba kumva y’uko kurwanya Jenoside ari uruhare rwa buri wese“.
Akomeza agira ati” Numva igikwiye gukorwa ari ukuzirikana, ukubumbatira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda, tukaba hafi y’Abarokotse ariko kandi tukibanda k’Urubyiruko n’abana bacu bakiri batoya kugira ngo bya bitekerezo by’ivangura be kubikurana kandi na none uwagize ingorane agakurira muri uwo muryango na none tukamuba hafi kugira ngo tumwereke ko ari Umunyarwanda kandi byanze bikunze iyo umuntu yigishizwe ibyiza akurana icyiza”.
Ntirenganya Jean Claude, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ushinzwe gukumira ibyaha, asaba buri wese guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibindi bisa nayo birimo; Ivangura n’amacakubiri ayo ariyo yose, Ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Asaba kandi abakuru bagifite muri bo ingengabitekerezo ya Jenoside kurwana nayo ubwabo ariko batabisohoye ngo babishyire mu rubyiruko cyangwa ngo bagire undi w’undi bajya gutura uwo mutwaro mubi, umusaraba wabo w’ibibi byabananiye.
Ati“ Uwo musaraba bafite biwikoreza abana bacu kuko ntabwo aribo bakoze Jenoside nubwo bagihura n’ingaruka zayo. Iyo karande twabayemo yo kwigishwa amateka mabi y’uruhererekane, uyu munsi ihinduke tubwire abana bacu amateka y’ukuri nyayo ya Jenoside, tubabwire ko Abanyarwanda turi Umwe, tubereke icyo kuba Umwe bitumariye nk’Abanyarwanda n’icyo bizabagezaho no mu gihe gitana ndetse n’abo bazabyara”.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, mu korohereza abaturage n’abarugana bose kuyigezaho amakuru agamije gufasha mu gukumira no kurwanya ibyaha rwashyizeho imirongo itishyurwa iyo uhamagaye. Iyo ni; 166 uhamagara utanga amakuru ku byaha. 3512 ya Isange One Stop Centre. 116 yo gutabariza Umwana wahohotewe. Wanifashisha kandi imbuga nkoranyambaga arizo; X @RIB_Rw cyangwa ukanyura kuri www.rib.gov.rw
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.