Kamonyi-Ngamba: Abaturage n’Ubuyobozi batangiye inzira itegura kugira akagari katarangwamo icyaha
Ubuyobozi n’Abaturage bo mu kagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba ho mu karere ka Kamonyi bishyiriyeho abagize irondo bise irivuguruye. Ni umutwe udasanzwe w’Abanyerondo bafite mu nshingano gufatanya n’irondo risanzwe ryakorwaga n’abaturage. Intego ihuriweho n’Abaturage, Ubuyobozi ndetse n’Abanyerondo ni ukwirinda icyasha mu mutekano no guharanira kugira Akagari gatekanye katarangwamo icyaha, bagahumeka Umutekano nk’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
SP( Superintendent of Police) Marie Gorette Uwanyirigira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage( Community Policing) mu karere ka Kamonyi witabiriye umuhango wo kumurikira abaturage abagize uyu mutwe w’Abanyerondo yashimiye Abaturage n’Ubuyobozi batekereje iki gikorwa bagamije kwicungira umutekano.

Yabwiye abagize uyu mutwe w’Abanyerondo ko akazi bagiye gukora katoroshye kandi gasaba ubwitange. Ati“ Nta gushidikanya, umutekano muri Marembo uzaba wuzuye 100%. Inshingano muhawe uyu munsi ni umurimo utoroshye, usaba kwitanga cyane kuko iyo ugiye guhagararira abandi mu by’Umutekano nta kujenjeka”.
Yabasabye kubahisha umwenda w’Akazi bambaye, nti bahirahire bawukoresha mu nyungu zabo bwite, ntube umwenda wo gutuma bakora ibyo batagombaga gukora ahubwo ukaba ubahesha ishema aho batambutse hose abaturage bakababona mo abashinzwe kubacungira umutekano bitewe n’imyitwarire iboneye izabaranga.
SP Marie Gorette, yasabye aba banyerondo kuba ba nkore neza bandebereho. Ati“ Ntugomba guha cyangwa gutanga amabwiriza n’impanuro wowe udafite. Ni bakubona waje mu kazi wasinze, waje umaze guhungabanya umutekano aho utuye!, harya ubwo ririya rondo uzaba ugiye kugenzura no gukorana naryo rizakumva!?. Murasabwa gushyiramo imbaraga zirenze izo mwakoreshaga mugakoresha ubwenge bwinshi aho mugize ikibazo mukadusobanuza tukabagira inama”.

Yababwiye kandi ati“ Muje kuba abagenzuzi, muje kuba abakurikirana abandi. Nti tuzumve ngo muri Marembo hari ibyaha byakozwe nijoro, hari ubujura bwabaye, hari ingo zaraye zirwana. Ibizaba mbere y’uko tujya kubibaza Gitifu w’Akagari ni mwebwe tuzabanza kubaza kuko ni mwebwe abaturage bagiriye icyizere kandi namwe mwemera kubakorera akazi neza. Ukuntu abaturage babagiriye icyizere namwe nti muzabatenguhe, ni mugaragaze impinduka, kuko imitwe yanyu yikoreye Akagari ka Marembo kose”.
Hakuzimana Floduard, akuriye uyu mutwe udasanzwe w’Abanyerondo. Yishimira ko izi nshingano zo gucunga umutekano agiye kuzikorera iwabo kuko yigeze azikora muri Kigali ariko ubu akaba yatoranijwe n’abaturage bamuzi ku musozi iwabo kugira ngo bafatanye kwicungira umutekano. Ahamya ko we na bagenzi be bagiye gushyira imbere imikorere n’imikoranire myiza bafatanya n’abaturage kwicungira umutekano.

Baziruwiha Baraka Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Marembo yabwiye intyoza.com ko igitekerezo cyo gutangiza iri rondo rivuguruye cyaje kivuye mu baturage nyuma yo kwicarana bagasanga bafite ikibazo cy’Umutekano muke.
Avuga ku mpinduka zitezwe kuri iri rondo, Gitifu Baraka yagize ati“ Twari dufite irondo risanzwe ry’Abaturage ariko twabonaga ridakora neza nk’uko twabyifuzaga. Iri rondo rivuguruye rero impinduka rizanye ni uko rigiye gusa nk’aho ariryo rikoresha irondo risanzwe, rikarikurikirana kuva ku isaha ya 18h30 rikaza kugera ku isaha ya 06h00 za mu gitondo, hanyuma n’ahabaye ibibazo bisanzwe by’umutekano ku masaha yo kumanywa nabwo iri rondo rigomba kujya ritabara”.
Uwampfisoni Olive, umuturage mu Mudugudu wa Rugarama muri aka kagari ka Marembo yishimira kuba iri rondo rije biturutse ku bitekerezo ubwabo nk’abaturage batanze nyuma yo kubona ko bari bafite irondo ritabaha umusaruro w’umutekano ukwiye.

Agira ati“ Aba tubizeyemo kuza gushimangira umutekano wacu kurusha uko byari biri. Mbitezeho umutekano usesuye, umutekano usobanutse kuko mu giturage n’abantu bashinzwe irondo hari n’igihe utabamenya neza ariko aba bo kubera ari abantu batoranijwe, babyemeye kandi babihagazemo neza banambaye imyenda y’akazi, mbizeyeho kudufasha bagakorana n’irondo risanzwe tukagira umutekano ku buryo Marembo yacu iba Akagari kazira icyaha, kazira abahungabanya umutekano“. Akomeza yizeza ko biteguye gufatanya kuko Umutekano ari uwabo.
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko nubwo iki gikorwa gitangiriye mu kagari ka Marembo ariko bafite intego ko no mu tundi tugari tugize uyu Murenge kizakomerezayo cyane ko ari igisubizo cyiza ku mutekano usesuye w’Abaturage n’ibyabo, bikaba kandi igisubizo mu gufasha kunoza imikorere yari isanzwe mu irondo ry’abaturage.

Avuga ku cyizere afite ku musaruro iri rondo rizatanga, Gitifu Munyakazi yagize ati“ Mfite icyizere ko bizakunda ndetse cyane kuko ni ibitekerezo byagiye biva mu baturage, ni nabo babambitse ndetse n’amafatanga yubatse inzu( Poste) y’irondo nibo ubwabo babyikoreye kuko twe icyo twakoze ni ugutanga imirongo migari ubundi bo bakabyikorera”.
Gitifu Munyakazj, avuga kandi ko iri rondo rivuguruye rije kuba igisubizo mu bibazo byajyaga bigaragara mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro, ibibazo bituruka k’Ubuhebyi, ibibazo bikunze kuboneka ku bice by’inkengero za Nyabarongo n’ibindi byajyaga biba intandaro y’Umutekano muke.
Akomeza avuga ko intego bafite ari ukugira Umudugudu n’Akagari bitagira ibyaha, bakaba nkore neza bandebereho binyuze mu bufatanye bwo kwicungira Umutekano. Ati“ Twifuza ko iminsi yose Umutekano uzaba usa. Turifuza kujyanamo ku buryo buri wese ahumeka Umutekano nk’Ubuzima bwa buri munsi”.
Ubu buryo bw’imikorere y’irondo rigenzura abanyerondo basanzwe mu baturage ni bwo bwa mbere bukozwe muri Kamonyi. Uretse kandi aba banyerondo batoranijwe kuba ku isonga mu gukurikirana no kunoza imikorere y’irondo, bazaba bafite Umu DASSO ndetse n’Inkeragutabara bafatanya bya hafi, aho hari n’inzu cyangwa icyumba gikusanyirizwamo amakuru y’ibyaraye ndetse n’ibyiriwe mu bijyanye n’Umutekano.





Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.